Kigali:ADEPR Paroisse Muganza bibutse abakirisitu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Itorore rya ADEPR Paroisse Muganga, Ku rusengero rwa Karama ,habereye Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abakirisitu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, Abasengera kuri ADEPR Paroisse Muganza  baributswa ko kwibuka arugusubiza agaciro inzirakarengane zishwe no kwifatanya n’imiryango yabo yasigaye.

Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na bamwe mu batanze ibiganiro mur’icyi gikorwa cyabaye kur’uyu wa gatanu  tariki 2/6/2023 kikabera kuri ADEPR Karama, aho cyaranzwe n’ibikorwa byo kwibuka, kunamira no gusubiza icyubahiro inzirakarengane zazize Jonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umukirisitu wa ADEPR watanze ubuhamya avuga ko byari ngombwa ko habaho kwibuka kuko bamwe mu babiciye ababo harimo n’Abakirisitu.
Ati:”Turashimira Imana ko natwe ADEPR yatwemereye kwibuka, Ubwo Jenoside yabaga nari mukuru kandi naririmbaga muri Korali niyo mpamvu mbasha gutanga ubuhamya, kwibuka byari ngombwa kuko Itorero rya ADEPR ririmo abantu bamwe bakoze Jenoside kuko mu baririmbyi twaririmbanaga harimo abagiye batugabaho ibitero bashaka kutwica gusa turashimira Imana ko yaturokoye”.

Shutiraguma Jean Baptiste, Umushumba wa Proisse ya Muganza, asaba abakirisitu by’umwihariko abo kuri ADEPR Muganza  kurangwa n’urukundo

Agira ati:”Icyo nasaba abakirisitu nukwisobanukirwa bakamenya ko ikiranga umukiristo ari urukundo kandi ko yaremwe mu ishusho y’Imana, ntabwo rero uwaremwe mu ishusho y’Imana ahindukira ngo yice mugenzi we”.

Yakomeje agira ati:” Turasaba abakirisitu kujya bagira urukundo  ndetse bakajya bitabira ibikorwa nk’ibi byo kwibuka kuko bituma abantu biyubaka kandi bigafasha ko Jenoside itazongera kuba”.

Asoza agira ati:” Turihanganisha imiryango y’abazize Jenoside basengeraga hano tubabwira ngo nibakomere tubari hafi kandi tuzakomeza kubaba hafi tunabasura kugira ngo babashe gukomera no kwiyubaka”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher ari nawe wari umushyitsi mukuru mur’icyi gikorwa yasabye Abayobozi b’amadini n’amatorero kongera ubutumwa bwubaka ku bakirisitu mu rwego rw’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Agira ati” Ubutumwa nabaha nukongera ubutumwa bwubaka ku bakirisitu kuko iyo ari ubutumwa bwubaka twese buratwubaka bwaba ubutumwa busenya bukadusenya twese, ubwo Jenoside yabaga abakirisitu bari benshi iyo bahaguruka bakayirwanya ntiyari kubaho, ubu rero ubwo amadini n’amatorero bari hamwe turizera ko nta Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bizongera kubaho.

Yasoje asaba abakirisitu kwitondera abakomeje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse anasaba by’umwihariko urubyiruko kuba maso kuko hari abayibiba bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Abibutswe bakaba ari 168 bari abakirisitu basengeraga kuri ADEPR mucyahoze ari Butamwa.

Urukuta rwanditseho amazina y’abakirisitu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo bari mu rusengero , mu biganiro.

Gitifu Christopher, ubwo yarimo gutanga ikiganiro .

Habayeho n’umuhango wo kuremera bamwe mu bakirisitu.

Ifoto rusange ya bapasiteri n’abayobozi bitabiriye umuhango wo Kwibuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *