Mageragere:Ishuri ryisumbuye rya College de Butamwa ryibutse Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Umuyobozi w’ishuri rya College de Butamwa Ntagishyika Mike, yavuze  ko kwibuka bidufasha gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ari hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  no guhangana n’abayipfobya.

Ni uguhamya kandi ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda dukomeze gukorera hamwe kandi twitandukanya n’ikibi.

Ni ubutumwa yatangiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye mu kigo cy’ishuri cya college de Butamwa uyu wa 2/6/2023.

Umuyobozi w’iki kigo,yasabye abarimu kugira uruhare mu gukumira amacakubiri mu bana, birinda ibyabatanya kandi bibuka kwigisha ibijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “ Barezi muri hano ubutumwa mufite butoroshye ni ubwo kurera aba bana bacu, mubaha ubwenge n’ubumenyi ariko ikintu kijyanye no kubarinda amacakubiri mugihe umwanya. Ntuzahere mu isomo ryawe udashyizemo ibijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ibijyanye n’ubunyarwanda nibyo bintu bikomeye.Ibyo mwari musanzwe mubizi ariko ndizera ko bizakomeza kubafasha ngo aba bana mubahe impamba izabafasha”.

yasabye kandi urubyiruko rw’abanyeshuri gukora cyane, kwiga kugirango bagire ubushobozi bwo kuyobora iki gihugu ati “Iyo udafite intengo ntacyo ushobora kwigezaho”.

Uwiduhaye Shamimu, umunyeshurikazi wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, mu kiganiro na HANGA NEWS yavuze ko mbere y’ubukoroni  Abanyarwanda twari umwe, ariko umukoroni aje adushyiramo amoko, umututsi aratotezwa kugera aho yicwa azize uko yaremwe.

Yasoje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Intore izirusha intambwe, uko yahangaritse Jenoside akagarura n’ituze mu banyarwanda.

Karangwa Sewase, umushakashatsi muri Minibumwe , mu kiganiro yatanze ,yasabye urubyiruko kwiga cyane no kurangwa n’indagaciro za kimuntu ,ati:”Mumvise amazina y’abantu bakomeye bakoze Jenoside, Dr Leo Mugesera , Nyina wa Ingabire Victoire, Kambanda, n’abandi bari baraminuje amashuri ariko bishe Abatutsi, babuze ubumuntu, mwerero mwagize amahirwe muvukira muri Leta nziza mwirinde ibiyobyabwenge murwanire ishyaka igihugu cyanyu muhangane n’abashaka gusenya ubumwe bwacu”.

Umukino wa AERG Urumuri wibanze ku kugaragaza uko u Rwanda rwariho mbere y’abakoroni, uko bafatanyaga, urukundo n’ibindi. Amacakuburi yazanywe n’abakoroni yaganishije kuri Jenoside.

Kwibuka , byabimburiwe n’urugo aho basuye urwibutso rwa Butamwa, aho ubuyobozi bwa Ibuka bwavuze ko bifuza ko abanyeshuri barererwa muri iki kigo bamenya amateka y’uko Jenoside yakozwe kugira ngo  bakomeze guhangana n’uwariwe wese wagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside bityo bubakira ku musingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ku nshuro ya 29, iri shuru ry’ibutse abari abanyeshuri ndetse n’abakozi baryo bicwe muri Jonoside yakorewe Abatutsi, mu butumwa bwatanze n’umwe mu barezi witwa Gakwisi Jean Pierre yabwiye HANGA NEWS ko ikigo ubu gitekanye bibuka biyubaka.

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n’urugendo.

Abanyeshuri ubwo bari bageze ku rwibutso rwa Butamwa.

Bari baherekejwe n’abayobozi ndetse n’abarezi babo.

Hari n’ababyeyi.

Abanyeshuri bashyira Indabo ku rwibutso,bari baherekejwe n’inzego z’umutekano (Polisi).

Hakurikiyeho ibiganiro , Umuyobozi w’ishuri atanga ikiganiro ku mateka y’ishuri mu gihe cya Jonoside yakorewe Abatutsi.

Gitifu w’umurenge Silas Hategekimana iburyo, yicaranye na Karangwa Sewase.

Abanyeshuri bakurikiye ibiganiro.

Abanyeshuri bitabiriye umuhango wo kwibuka.

Abanyeshuri bahagarariye abandi ,ubwo barimo kuganira n’itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *