Rubavu: Bahangayikishijwe n’umwanda w’ubwiherero rusange buri kumupaka na RDC buhora bufunze
Bamwe mu bacuruzi n’abaturage bakora ingendo zambukiranya imipaka mu karere ka Rubavu ,bavuga ko bahangayikishijwe n’umwanda w’ubwirero rusange buhora bufunze bigatuma bituma inyuma yabwo bakanahanyara.
Bamwe mu baturage mu karere ka Rubavu,abaganiriye na HANGA NEWS uyu wa 9/6/2022 bavuze ko iki kibazo ari kimwe mu bibazo bibabangamiye , bifuza ko ubuyobozi bwashyiraho umukozi uhoraho ushinzwe isuku yabwo, unahahora kuko bufungwa Kandi bwaragenewe gukoreshwa.
Ati:”Iyo dukubwe dukeneye kwihagarika cyangwa gukora ibikomeye biratugora, ubwiherero rusange buri hano hafi ku mupaka na Congo buhora bufunze?? ”.
HANGA News ubwo yageraga ahari iki kibazo yasanze bamwe mu baturage bari kwihagarika inyuma yabwo, bufunze hari n’umwanda hanuka n’uducupa tw’amazi twinshi twakoreshejwe.
Kambogo Ilpehonse, umuyobozi w’akarere ka Rubavu, HANGA News igihe cyose yamushatse yamubuze, kuri office ntabwo yamuhasanze ,kuri telefoni ntiyitabye ishuro zirenga 4 twamuhamagaye, Ubutumwa bugufi (SMS) twamwohereje yatwihoreye ntacyo yadutangarije, igihe azabonekera akaduha amakuru kucyo bagiye gukora kugirango abambukiranya imipaka bagire ubwiherero bufite isuku tuzabishyira mu nkuru itaha.
Nyuma y’inkuru , akarere kasubije kuri twitter bagira, bati:”Murakoze kuduha amakuru. Hari rwiyemezamirimo uhashinzwe araza guhwiturwa kuko agomba kuhakora kandi akahahora kuko amasezerano dufitanye ni uko ahashyira umukozi uhoraho, ufungurira ukeneye ubwiherero kandi agakora isuku y’aho”.





