Nyarugenge: Umurenge wa Gitega wibutse ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Kuri uyu wa 14 Mata, 2023 ,abaturage b’Umurenge wa Gitega ,akarere ka Nyarugenge, barimo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuba Gitega yari hafi y’inzego z’Ubuyobozi n’umutekano byoroheje gukurikirana abaturage ba Gitega, batari bishimiwe n’Ubuyobozi barafungwa nk’ibyitso mu gihe cya Jenoside bicwa byagashinyaguro imibiri yabo ikoreshwa mu gufunga imihanda nyuma ijugunywa ahantu hatandukanye mu mujyi.

Gitega mu 1994 yari igizwe na Cyahafi na Gitega ituwe n’abaturage bakoraga ibikorwa byoroheje by’ubucuruzi bamwe muri bo baravuye mu ntara y’Amajyepfo,ikindi gice kikaba cyari kigizwe n’abasirikare bato n’abantu bo mu miryango yabo kandi Gitega yari hafi y’inzego z’Ubuyobozi.

Mu kiganiro cyatanzwe na Bimenyimana Valens umukozi muri Minisiteri ya Minibumwe yagejeje ku bitabiriye gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gitega, yibanze ku mateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gitega.

Mubuhamya bwatanzwe na Ndasira Placide warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gitega yagarutse kubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi mu Gitega Dore ko na mbere ya Jenoside bamwe muri bo bari basanzwe barebwa nabi n’ubuyobozi aho bari baramaze kwitwa Abanyenyanza.

DDEA Nshutiraguma Esperance yijeje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ko Leta izakomeza kubaba hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yabasabye gukomeza Kwibuka kandi Biyubaka kuko biri no mu bikoza isoni abifuzaga kubamara kandi ko ubu bafite u Rwanda rutavangura abarutuye.

Uyu muyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere mu ijambo rye kubitabiriye kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi bishwe mu 1994 muri Gitega yongeye gukangurira abafite amakuru kuhantu hari imibiri ko bayatanga iyo mibiri igashyingurwa.

Amwe mu mateka yagarutsweho mu gihe cya Jenoside, nuko uwitwa Rukeza wari resiponsabure wa Serire yaherekeje abasirikare mu rugo rwa Kinyange Daniel.

Bakimukubita amaso baramubajije ngo kuki atabyutse ngo ajye gukora umuganda wo gutema ,ibihuru aho inyenzi zihishe.

Kinyange yahise abasubiza ko atari azi iyo gahunda y’umuganda, arababwira ati noneho reka mfate umupanga tugende.

Barazamuka bageze hafi y’umugabo witwa
Nayino, haza umugabo wari utuye muri Camp Kigali witwa Cyrille wavukaga mu Ruhengeri,
arababwira ngo Daniel ajya i Bugande afite amakuru y’inyenzi.

Umupanga bahise bawumwaka baramushorera bamugeza ku ikamyo ya Iveko yari ihahagaze baramuterura bamujugunyamo, asangamo abandi bagenda babakubita149.

Kabagema Daniel wakoraga muri Ambassade y’Ubufaransa mu Rwanda, avuga ko inkoni ari cyo gikoma cyanyobwaga n’abari bafunzwe bazira kuba ibyitso by’Inkotanyi.

Igihe yafatwaga kugera 148 Ubuhamya bwatanzwe na Gatsimbanyi Félicien, Gitega kuwa 10 Mutarama 2019 ,149 Ikiganiro na Mparabanyi Faustin warokotse Jenoside, Gitega kuwa 15 Mutarama 2019.

Ageze muri gereza yarakubiswe cyane ndetse biranakomeza. Ubu yakuyemo ubumuga n’ubu agendana. Undi wafashwe ni Karangwa Claver n’umukobwa we Assumpta Karangwa wari umukozi wa Radiyo Rwanda, Gatsimbanyi na Albert wari ufite ateliye y’ubudozi bita «Albert
Supply».

Kabagema Daniel avuga ku buzima bari barimo icyo gihe bafunze n’ubwicanyi bwakorerwaga abo bitaga ibyitso by’Inyenzi-Inkotanyi.

Muri gereza ya 1930, cyane nijoro bajyaga baza gutwara abantu bakajya kwicwa. Hishwe umugabo witwa Kimenyi wavukaga ku Kibuye akubiswe cyane n’abarindaga gereza bamusanze aho imfungwa zihagarikaga kugeza igihe ashiriyemo umwuka.

Umugore wa Muvala Valens umwe wakinaga umupira igihe bazaga gufata abo bica bamukuruye imisatsi yari iboshye iracika amaze atangira kuva amaraso mu mutwe.
Hari umujandarume Lt Bizumuremyi alias «Rutuku» wavukaga muri segiteri ya Rugenge wari ushinzwe umutekano mu mujyi na we wazaga gutwara abantu aho bitaga mu kiriziya.

Abongabo irengero ryabo ntiryamenyekanaga. Ubwo bwicanyi bwategurwaga n’ubuyobozi bwa gereza
bufatanyije na jandarumori. Bwamaze amajoro abiri maze amakuru agera ku miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ni bwo iyo miryango n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bazaga gusura izo mfungwa. Ubwicanyi bwabaye nkubuhosha ariko noneho haza amayeri yo amayeri yo kugaburira izo mfungwa amafunguro ahumanye. Nyuma y’iryo surwa
Kabagema Daniel na Karangwa Claver wari umuturanyi we, umunsi abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basuraga gereza ya 1930 ni bwo basohotse muri gereza.

Hasohotse kandi n’abandi bakoreraga ambasade n’indi miryango mpuzamahanga yakoreraga mu Rwanda. Ajuda shefu Barakengera Théoneste wayoboraga gereza ya 1930 ni we wahaye ibya ngombwa bisohoka abari bafunguwe. Kuva icyo gihe kandi abasigayemo bagiye babohereza kubafungira muri gereza
zitandukanye150 .

DDEA ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye umuhango wo kwibuka.

Yarimo gutanga ubuhamya bwuko yarokotse.

Perezida wa Ibuka ubwo yarimo kugeza Ijambo kubitabiriye.

Umukozi wa Minibumwe ubwo yari gutanga ikiganiro.

Umuhanzi Munyashoza Diedonne, ari kuririmba indirimbo zikomeza abitabiriye.

Bamwe mu babyeyi bitabiriye.

Hari abayobozi batandukanye.

Abaturage bari bitabiriye Kwibuka ari benshi.

Gitifu yari ahari.

Hari n’urubyiruko.

Hari n’abakuze.

Abaturage bari bakurikiye ikiganiro ari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *