Rwezamenyo:Kwibuka bibafasha kurwanya no gukumira Jenoside ntizongere ukundi
Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, habaye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa kiba buri tariki 6 Kamena.
Muri uyu mwaka wa 2022, abacyitabiriye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, berekwa amashusho (Video) afasha umuntu usuye urwo rwibutso rwa Gisozi gusobanukirwa impamvu u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’imyaka 28 ishize Jenoside ihagaritswe.
Ahagana saa munani z’amanywa, abo muri uwo Murenge wa Rwezamenyo bakomereje igikorwa cyo kwibuka ku Ishuri ryitwa Intwari, bunamira abanyeshuri n’abarimu bo kuri iryo shuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni Urwibutso rushyinguyemo imibiri igera kuri mirongo irindwi n’irindwi (77) y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hashyirwa n’indabo.
Nyuma yo kuva kuri icyo kigo, bakomereje igikorwa cyo kwibuka ku rwibutso rw’abazize Jenoside ruri mu kigo cy’Abafurere i Nyamirambo kizwi nka Saint Joseph Integrated Technical College ( SJITC- Nyamirambo).
Hagaragara amazina 55 y’abishwe, gusa bikavugwa ko barenga kandi ko bagikomeje gushakisha n’indi mibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikwiye kandi bifite akamaro kuko biha agaciro abashyinguye mu rwibutso.
Avuga ko ari ho bisanga, bakaganira n’imiryango yabo bakiyibutsa ibihe byiza bagiranye.
Gitifu avuga ko bamaze gukusanya imibare y’abasaga 500 biciwe mu tugari tugize umurenge wa Rwezamenyo, ndetse ko bagikomeje gukusanya imibare y’amazina azandikwa ku rwibutso rwa Saint Joseph.
Mu ijambo riha ikaze , abaje kwifatanya n’abatuye Rwezamenyo, yashoje ashimira inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimira leta yashyizeho uyu munsi wo kwibuka.
Rwego Yusuf,umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Rwezamenyo, yavuze ko hari Nyakabanda na Kabuguru ya mbere mbere ya Jenoside, yavuze ko habonetse imyobo 30, iyari iteye ubwoba muri yo , hari ku kigaraje haburiye umunyamakuru witwa Assomutta, Rafiki naho hari umwobo bajugunyagamo abantu.
Ashingiye ku myobo yacukuwe nuko yari miremire kuko yapimaga metero 30, ni gihamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.
Avuga ko amazina y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri uwo murenge atari yo gusa kuko hashyinguye bake.
Ati:”Amazina mubona hariya ku rwibutso si bo bonyine kuko ni benshi cyane, ariko ariya ni yo twabashije kubona. Twatangije ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rifasha mu gushakisha imibiri, imwe yarabonetse ndetse n’indi tutarabona tuzakomeza kuyishakisha.”
Ashimira Leta y’u Rwanda ko ifasha abarokotse kubaho ubu bakaba barabaye abagabo ndetse bageze ubwo bifasha.
Sheikh Abdul Karim Harerimana, yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi,. anatuye mu murenge wa Rwezamenyo, yagarutse kubapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi,avuga ko ibyo bavuga nta gishya kibirimo kuko nta kindi bavuga kuko batsindwe, ashimira Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside, cyane Perezida Paul Kagame wafashe iya mbere kubohora u Rwanda ubu, igihugu kiratekanye.
Hitabiriye DEA w’akarere ka Nyarugenge, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Ingabo na Police, n’abaturage ba rwezamenyo.









