Dr.Sina Gerard Umuhinzi n’umworozi wabigize umwuga yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro (Honorary PhD)
Ibikorwa by’Indashyikirwa bya SINA Gerard byamuhesheje Impamyabumenyi y’Icyubahiro “Honorary PhD)
Dr Sina Gerard , avuga ko mu gukora ibikorwa byiza byujuje ubuziranenge kandi bikunzwe na bose, yatumiwe mu bihugu bitandukanye byo ku isi nko mu Bufaransa, ubwongereza Canada, America, mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika na Aziya, hose ngo akaba yarahaserukaye ishema, ibikorerwa mu Rwanda barabishima cyane, bikaba byaratumye abahanga bo muri za Kaminuza zikomeye ku isi , nyuma y’ubushakashatsi bwabo, barahisemo kumuha Impamyabumenyi y’Ikirenga “ Doctorat “ kubera ubushobozi bwe, ubu uwari Sina Gerard akaba ari Dr SINA GERARD.
Uyu mugabo kubera ibikorwa bye bikomeje guhindura ubuzima bwa benshi cyane aho atuye, ubu imwe muri kaminuza yo muri Amerika yamuhaye Indi mpanyabumenyi y’icyubahahiro (Honorary PhD).
HANGA News, byatumye tujya kureba uyu mugabo aho akorerera ubucuruzi uyu wa 7/2/2023 mu kagari ka Nyirangarama , akarere ka Rulindo tugamije kureba bimwe mu bikorwa bye byatumye ahesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Twavuganye na bamwe mu baturage , twagiye duhura mu buryo butunguranye , mu buhamya batanze bagiye bagaruka ku mpinduka z’ubuzima bafite aho bagaragaza ko babicyesha uyu mushoramari Dr. Sina Gerard.
Nyirahabimana Odette, na Leonidas n’abaturage bavuganye na HANGA News bavuze ko bakora ubuhinzi bw’Inkeri n’imbuto , ariko mbere bakoraga ubuhinzi tugagezweho kuko nta mafaranga bari bafite, ati:”Sina Gerard, yaratwegereye araduhugura aduha n’abagoronome badufasha gukora ubuhinzi bwacu b’ubuntu, yanaduhaye amafaranga y’igishoro umusaruro uriyongera , ubu tweza tone nka 15 tukagemura mu ruganda bakatwishyura neza rwose tumeze neza twarasirimutse”.
Sibyo gusa , ku ishuri Foundation Sina Gererd ubu harimo kuzamuka inyubako nziza zigezweho , aho abarigana batangiye kwiga imyuga ijyanye n’icyerekezo, batibagiwe n’abakuze barimo guhugurirwa indimi z’amahanga (Icyongereza).
HANGA News,ubwo twari muri iki kigo twabonye abadamu babiri ubona ko bakuze, bambaye imyenda Isa , twaganiriye baduha ubuhamya ko baje kwiga.
Ati:”Sina Gerard yabonye ko tumaze gutera imbere ku mufuka turimo gukirigita ifaranga , adushyiriraho n’ishuri ngo twige tujijuke kuko atwifuriza ibyiza”.
Aba bakecuru ubona ko bakuze, hari n’umwe watubwiye ko ari umuyobozi w’umudugudu,ariko amaze kumenya kuvuga Icyongereza ,ashima Sina Gererd wabahaye umwalimu ubigisha kubuntu.
Dr. Sina Gerard yabwiye HANGA News ko ashima cyane Leta y’u Rwanda, uburyo ikomeje korohereza abikorera ku giti cyabo, ku gira ngo bakore bisanzuye babyaza uko bashoboye umusaruro mu byo bakora.
Ati:”Ndashimira Perezida Kagame, umutekano yaduhaye niwo utuma dukora twisanzuye , ubu turimo gukora twiteza imbere tunateza imbere abacu , Kandi duha akazi benshi kugirango tugabanye ubushomeri cyane mu rubyiruko, ibyiza dukora biri hose mu gihugu ndetse no hanze barabishima kuko iyo tubonye ibihembo nuko tuba twafatanyije twese”.
Muri uko gufasha abandi kwifasha Dr Sina Gerard , avuga ko afite abakozi bagera ku bihumbi 3000, bari mu by’iciro bitandukanye bose bakaba bahabwa akazi bashoboye, bityo nabo bakabasha kubona uburyo bwo kuzamura ingo zabo, bakiteza imbere muri byinshi birimo kujyana abana babo mu mashuri, by’umwihariko muri Fondation Sina Gerard Nyirangarama, ishuri yashingiye abanyarwanda, rikaba ryigisha amasomo atandukanye arimo n’ay’imyuga izabafasha kwihangira imirimo, mu gihe cyose baba bamaze kurangiza kwiga.
Ibikorwa by’Indashikirwa Dr Sina Gerard avuga akomeje kugeraho, akavuga ko yabikubiye byose mu gitabo amaze gusohora, mu ndimi z’ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza, akaba asaba ababishoboye kuzagisoma kuko gikubiyemo amateka ye kuva ari umwana kugeza uyu munsi, uko yagiye atera imbere ahereye ku kiguzi gito cyane, kugeza uyu munsi ubwo amaze kumenyekana mu Rwanda no ku isi yose .
Bityo akizera ko abashaka nabo kwiteza imbere, nta kabuza bazasangamo inama zose yabagiriye.
Kubirebana n’iibkorwa bishya Dr Sina Gerard Nyirangarama avuga ko ateganya mu minsi iri imbere, harimo no gushyiraho Kamiruza izajya yakira abanyeshuri barangije amasomo y’icyiciro cy’ay’isumbuye muri Fondation Sina Gerard Nyirangarama n’abandi bose babyifuza.
Avuga ko azakomeza guhanga no kurangwa n’udushya, igihe cyose agifite imbaraga, ari nako abitoza abana be n’abandi babyifuza kugira ngo nabo bazasigarane umurage mwiza.
Uretse ibikorwa by’iterambere rigendanye n’ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’uburezi, Dr Sina Gerard afite na ekipe yitabira amarushanwa yo kwiruka ya Athretisme yatangiye kuzana ibikombe, imirima y’ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare.

Dr.Sina Gerard ubwo yashyikirizwaga Impamyabigwi y’icyubahahiro.

Ubwo yarimo kuyakira.

Yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye.

Bamwe mu babyeyi HANGA yasanze ku ishuri bashima Sina Gerard wabashyiyeho ishuri biga Icyongereza kubuntu.

Bamwe mu bahinzi bavuganye n’itangazamakuru bavuga ko iterambere bagezeho baricyesha Sina Gerard.

Aba bahinzi bavuga ko bari mu byishimo ,kubera bateye imbere baba mu nzu nziza, byose babikesha Sina Gerard.

Bamwe mu barezi mu kigo , barimo kuvuga ko batanga ubumenyi bufite ireme.

Aba barezi bashimangira ko umwana wize muri Foundation Sina Gerard ahava afite impamba ihagije.

Bashimangira ko uwize Kwa Sina Gerard atandukanye n’abandi.

Bamwe mu baturage bagiye bavugana n’itangazamakuru bavuye mu mirima bashimira Sina Gerard wabahaye umuhanda.

Mu kigo harimo Chappelle, abana baterwa Gikirisitu.

Bamwe mu baturage barashima Sina Gerard ko yabavuguriruye inzu zabo zendaga kubagwaho.

Bashima ko Sina Gerard yabahaye umunda mwiza.

Ikigo cya foundation Sina Gerard uhageze ugasanga Isuku.

Ugeze Kwa Sina Gerard uhasanga udushya twinshi.

