Gamico: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Abagore bakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro

Mu ruganda Gamico Mining Ltd, Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

N’umuhango wabereye ku ruganda uyu wa 15/6/2023 , witabiriwe n’abayobozi b’uruganda , inzego z’ibanze ,abaturage by’umwihariko abagore Bose bakora mu bucukuzi bw’Amabuye.

Mu ijambo ry’ikaze, ubuyobozi bw’uruganda bwavuze ko bushimira abagore uruhare rwabo mu bikorwa bakora bikomeye bisaba imbaraga ariko ntibatezuke gutanga umusaruro.

Ibi nibyo byatumye bamwe mu bagore 10 bagaragaje umurava, ubwitange , no kunoza umurimo bahabwa ibihembo bitandukanye byinshi byibanze ku isuku.

Uwamwezi Deliphine , n’umukobwa ukora muri Gamico yabwiye HANGA News ko yishimye cyane, ati:”Ni ibyishimo kuko ubuyobozi bwa Gamico kuba bwatuzirakanye ku munsi wacu bakadukorera ibirori , byaduhaye ishema twumva ko dukora akazi katagayitse”.

Mulisa Redamutha , Umuyobozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Nyabugogo, aho iyi kampani ifite ikicaro , yashimye abagore bagenzi be, batinyutse gukura amaboko mu mufuka bakora imurimo igoranye , ati:”Mwabaye intwari cyane, niyo mpamvu nk’ubuyobozi turi hano kwifatanya namwe mu birori by’umunsi mukuru wanyu kuko nuw’agaciro ku gihugu namwe kuko ubatunze n’imiryango yanyu”.

Ibirori byasojwe n’ubusabane kuri Bose, ndetse n’abayobozi bari barangajwe imbere n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, bwana Ntirushwa Christopher yari yitabiriye byarushijeho gushimisha abagore bakora muri Gamico ko yaje kwifatanya nabo.

Byari ibyishimo bamwe mu bagore muri Gamico bahabwa ibihembo.

Bamwe bahawe matera mu rwego rwo kurwanya nyakatsi ku buriri.

Bamwe mu bagore muri Gamico basaga 300 bagakora bari mu byishimo.

Byari ubusabane.

Bamwe mu bakobwa bakora muri Gamico bari bishimye.

Ifoto rusange y’abayobozi ba Gamico.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *