Nyamirambo:Mu tugari twa Rugarama na Gasharu hizihijwe isabukuru ya 35 y’umuryango FPR-Inkotanyi
Mu kagari ka Rugarama, no mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Nyamirambo,akarere ka Nyarugenge, bizihije isabukuru ya 35 y’umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse.
N’ibirori byakozwe ,uyu wa 4/2/2023 bishimira ibyiza umuryango wa FPR -Inkotanyi wabagejejeho.
Chairman wa FPR -Inkotanyi mu kagari ka Gasharu, Uwamungu Ingnas yabwiye HANGA News ko iyi nteko rusange y’umuryango FPR -Inkotanyi yateranye mu rwego rwo gusabana no kwishyimira ibyiza bagezeho bakesha uyu muryango, ati:”Ubu ingo hafi ya zose ziracanye babonye amashanyarazi , amazi meza yarabonetse, turahinga tukeza inyongeramusaruro yarabonetse ndetse n’ifumbire”.
Yakomeje avuga ko ubu bahanganye n’ikibazo cy’igwingira ry’abana, ati:”Turi mucyaro , hari ababyeyi batazi gutegura indyo yuzuye , twashyizeho igikoni cy’umudugudu n’irerero ry’abana turi gushaka kurerera u Rwanda turwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bacu bato”.
Naho mu kagari ka Rugarama, Kayigire Patrick Komiseri wa FPR -Inkotanyi ushinzwe Ubukungu yabwiye HANGA News ko inteko rusange y’umuryango yateranye muri Kano kagari ,ihuzwa n’isabukuru ya 35 bizihiza ibyiza bagezeho bacyesha imiyoborere myiza ya chairman Paul Kahame, ati:”Twizihije isabukuru ya 35 umuryango umaze ubayeho , iwacu turashimira chairman wacu Paul Kagame kubera imirongo migari yadushyiriyeho yatumye twiteza imbere, cyane umutekano ,isuku, amajyambere niwe tubikesha”.
Ibirori nyamukuru byo kwizihiza isabukuru ya 35 umuryango FPR -Inkotanyi umaze ubayeho ku rwego rw’umurenge wa Nyamirambo bizaba Tariki ya 11/2/2023 ,nkuko twabitangarijwe na komiseri Ushinzwe Ubukungu muri uyu murenge Uwera Claudine wari waje kwifatanya n’abanyamurya haba mu Gasharu na Rugarama.

Mu kagari ka Rugarama bari babyitabiriye bambaye neza.

Baje no gucinya akadiho.

Muri Rugarama, bakase umutsima w’ubusabane.

Muri Gasharu nabo bakase umucima w’ubusabane.

Gutifu yari yaje kwifatanya n’abanyamuryango ba Gasharu.

Mu Gasharu hari abayobozi batandukanye.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Gasharu bari babukereye.

Mu Gasharu uru byiruko rwitabiriye.

