Kamonyi-Rukoma:Abaturage Bahangayikishijwe n’insoresore zitwaza imihoro n’imbwa babahohotera
Abaturage cyane abatuye mu gace ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma, akarere ka Kamonyi ,barimo gutaka umutekano mucye bavuga ko uterwa n’insoresore zikora mubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zitwaza imihoro n’imbwa , uwo zihuye nawe zimutema cyangwa bakamurisha imbwa bakanamwambura ibyo afite.
Bamwe mu baturage bavuganye n’itangazamakuru uyu wa 25/1/2023 bavuze ko basigaye bagira ubwoba bwo kugeganda no kumanywa, ati:”Abasore bitwaza imihoro baratubangamiye, ino hano dusigaye dutinya kugenda twisanzuye tumerewe nabi, Hari igihe utambuka ugahura n’umuntu ugasanga afite umuhoro ukigura umuha ibyo ufite kugirango atagutema”.
Dr Nahayo Sylivere, yabwiye radio one, dukesha iyi nkuru ko umutekano mucye uvugwa Rugoba bagerageza kuwubungabunga ariko bisaba guhozaho, ati:”Hariya Bugoba tuhakurikirana umunsi ku munsi , hari bamwe mu nsoresore tumaze kuhafatira zitwaraga nabi, turaza gukomeza kuhagucungira umutekano kuko ni uguhozaho”.
Abaturage bo bavuga ko mu Ijoro ntawe upfa gusohoka , cyane ko zimwe muri izi nsoresore ziba zicaye ku muhinda zinywa ibiyobyabwenge (Urumogi).

