Kamonyi:Abantu 9 mubagize itsinda ry’ibihazi batawe muri yombi

Ubuyobozi bw’akarere Kamonyi, intara y’amajyepfo buravuga ko bataye muri yombi abantu 9 , aba batawe muri yombi bari muri bamwe bari mu mutwe w’insoresore ry’ibihizi bari barezengereje Abaturage ku musozi wa Bimonyi, mu kagari ka Kabuga, umurenge wa Ngamba.

Nyuma y’inkuru HANGA News yatambukije , Aho Abaturage bavugaga ko barambiwe guhora bamburwa ibyo bafite mu nzira , basaba leta ko yabafasha Aho banyura hakagira umutekano, uyu wa 25/1/2023 ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bubinyujije kuri twitter bwagize Buti:”Wiriweho neza @GMuhamoud ku bufatanye n’abaturage iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere na @Rwandapolice twaragikurikiranye kandi hari 9 mu bakekwaho ibi bikorwa bihungabanya umutekano hariya hantu bamaze gutabwa muri yombi;kugira ngo bashyikirizwe @RIB_Rw bamenyesha @PrimatureRwanda @RwandaGov”.

Icyo gihe Abaturage bavuga ko izi nsoresore inyinshi zituruka aho bita Bugoba ,mu murenge Rukoma uhana imbibi n’umurenge wa Ngamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *