Kimisagara:DEA Emmy yifatanyije n’abaturage batera icyapa kimenyekanisha imihigo y’isuku n’umutekano no kurwanya igwingira ry’abana

Mu rwego rwo gukomeza Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano no kurwanya igwingira mu bana , uyu wa 17/12/2022 umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge (DEA) Emmy NGABONZIZA, ari kumwe na Gitifu w’umurenge Kalisa Jean Sover, n’abaturage bakoze isuku mu mihanda, ahahurira abantu benshi nko mu magaraje mu mudugudu wa Kabeza, na Nyakabingo ahubatse amazu y’ikitegererezo, na Nyabugogo hasorejwe Igikorwa cyo kwereka abaturage imihigo y’isuku n’umutekano haje no guterwa icyapa Kumenyekanisha iyi mihigo.

DEA Emmy , yashimiye abaturage b’Umurenge wa Kimisagara ,ko bakoze Igikorwa kiza cyo Kumenyekanisha imihigo y’isuku n’umutekano mu Isibo ,cyane ibyo bagomba gukora ni gukomeza kwirinda umwanda mu rwego rwo gukomeza kugira umujyi wa Kigali icyeye Kandi utekanye.

Yagize,ati:”Ibi mukora nibyo bituma umujyi wacu ukomeza kuba ku isonga , ndagirango mbagezeho inkuru nziza, ejo Kigali yacu yahawe igihembo ko iri mu mujyi ya mbere muri African ifite isuku n’ikoranabuhanga cyane imyubakire n’ibindi….”.

DEA Emmy yaboneyeho gusaba buri wese ko iyi mihigo yayigira iye mu rwego rwo gukomeza gutsinda , ati:”Mukomereza aha turi kumwe , dufatanyije tuzatsinda isuku ibe mu ngo zacu ,ku mubiri ndetse naho dutuye”.

Gitifu ,Kalisa Jean Sover nyuma yo kwifatanya na DEA ,yasabye Umuyobozi w’akagari ka Kimisagara, umukuru w’umudugudu ,n’umuyobozi w’isibo Gusinya kuri iki cyapa mu rwego rwo kwereka abaturage ubufatanye.

Ibikorwa byasojwe buri umwe w’itabiriwe umuganda ahabwa urupapuro rukubiyemo imihigo ajyana mu rugo akazarushyira aho buri wese areba neza kugirango barusheho kwibukiranya.

Kimisagara bihize Kandi biyemeza gukorera hamwe kugirango iyi mihigo biyemeje bazayihigure 100%, begukane igihembo nyamukuru (Imodoka) iri muri Aya marushanwa , n’igihembo cyateguwe na Polisi y’u Rwanda izahemba umurenge wakoze neza kurusha Indi mu gihugu hose.

Hakozwe umuganda basibura imiserege y’amazi y’imvura.

Mu muhanda hatoraguwe iyarara.

Hakozwe urugendo.

Urugendo rwitabiriwe n’abaturage benshi.

Polisi yifatanyije n’abaturage.

DEA ,Emmy ari kumwe na Gitifu kalisa batera icyapa.

Iki cyapa Gitifu w’akagari yasinye ku mihigo icyanditseho.

DEA ari gutanga ubutumwa anashimira abaturage ba Kimisagara.

DEA ,Emmy yashimiye Chairman wa RPF mu murenge w Kimisagara ibikorwa byiza barimo gukora mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 35 y’umuryango umaze ubayeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *