Ambasaderi wa Israel Dr. Ron Adam ari kumwe na DEA Emmy hamwe n’intore ku rugerero bateye ibiti by’imbuto 100 kuri GS Kigali
Ubudasa ku rugerero mu Karere ka Nyarugenge, Intore ku rugerero Inkomezabigwi zo mu Karere ka Nyarugenge, cyane abo mu murenge wa Kigali bakoranye umuganda udasanzwe n’Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam aho yari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge NGABONZIZA Emmy ,ndetse na Gitifu w’umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher aho bateye ibiti by’imbuto 100 kuri GS Kigali, n’ibiti 100 mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama.
Mu mpanuro zatanzwe bakaba basabye intore gukomeza kubaka ibigwi byazo ku rugerero bakemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage nk’uko biri mu mihigo bahize kuwa 14/11/2022 ubwo batumwaga ku rugerero.
Bikaba biteganyijwe ko urugerero ruzasozwa hubatswe inzu y’abatishoboye kuri buri Kagari.
Akarere ka Nyarugenge kakaba gakurikirana urugerero mu buryo bwihariye hagamijwe kwegukana Inka y’Ubumanzi kuko mu mwaka ushize Kari kahize Utundi Turere tw’Umujyi wa Kigali.
Bikaba biteganyijwe ko urugerero ruzasozwa kuwa 28/11/2023, ”Duhamye umuco w’ubutore twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa nk’uko biri mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka”.
Nyuma y’umuganda, Ambasaderi Dr. Ron Adam yishimiye uburyo umuganda yakoze wagenze neza ashimira abayobozi bari kumwe ndetse n’abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa avuga ko ibi biti by’imbuto bizabafasha Kurwanya imirire ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Ambasaderi ari kimwe na DEA Emmy batera igiti.

Hatewe ibiti bisaga 100.

Polisi yifatanyije n’abaturage gutera ibiti.

Ambasaderi yashyize ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi.

Hari abayobozi batandukanye.

Umuganda w’itabiriwe cyane.

Gitifu Christopher yateye igiti.

Ifoto rusange bamaze gutera ibiti.

Abana bateye ibiti.

