Nyarugenge:Urubyiruko rwa Kimisagara rwakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge no Kwirinda Inda ziterwa Abangavu
Urubyiruko rw’umurenge wa Kimisagara, akarere ka Nyarugenge, uyu wa gatanu Tariki ya 25/8/2023 bwibukijwe ko kugirango bagere ku nzozi zabo, bagomba Kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no kurwanya inda ziterwa Abangavu.

Murebwayire Betty , wari uhagarariye umuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, yasabye urubyiruko gukomeza kwiga amashuri yabo neza, cyane mwirinda ubusambanyi n’ibiyobyabwenge.
Yagize ,ati:”Twifuza ko mwaba abana beza, biga amashuri neza, kugirango muzagere ku nzozi zanyu, ibi ariko kubigeraho mugomba Kwirinda ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge birimo n’inzoga”.

Busabizwa Parfait,Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko,wari n’umushyitsi mukuru, yashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara kuba baratekereje iyi gahunda kubera ifasha urubyiruko kumva ko ibiyobyabwenge ari bibi, ati:”Mbanje gushimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge Kalisa Jean Sover,iki gikorwa ni kiza biratanga ikizere ko ejo tuzaba dufite u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge, kuko uru rubyiruko ruri hano ubutumwa bahawe n’impamba izabafasha kumva ko ibiyobyabwenge byica nta kiza kiva mu kunywa urumogi , Inzoga n’ibindi bisindisha uri muto, nanjye ndabasabye mubyirinde ni mwe bayobozi b’ejo hazaza”.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko,igira iti:”Rubyiruko,ejo hazaza hari mu biganza byawe ,irinde ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe ugere ku nzozi zawe”.
Ubu bukangurambaga,bwari bukomatanyije n’imyidagaduro , aho abahanzi barimo,Pulatine , abakinnyi b’ikinamico , n’abandi biyeretse mu mideli n’imikino , ariko byose by’ibanze ku butumwa bukangurira urubyiruko kumva ko ibiyobyabwenge byica ntacyo wageraho unywa ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye, zirimo Polisi, abafatanyabikorwa n’akarere ka Nyarugenge , Gitifu Kalisa Sover yabwiye HANGA NEWS ko ubu bukangurambaga buzahoraho kuko bifuza kugira Kimisagara izira ibiyobyabwenge n’ubusinzi.


