Mageragere: Ubuyobozi bwakemuye ikibazo cy’inzu z’abaturage zangijwe n’iturika ry’intambi
Uyu wa 29/12/2022, inzego z’umutekano Polisi, Ingabo, Ubuyobozi bw’ibanze , abakozi bashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ,bazindukiye mu kigo cy’abashinwa ,gikorera mu kagali ka Runzeze, umurenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge, kureba ikibazo abaturage bagaragaje ko bangirijwe inzu bitewe n’ituritswa ry’intambi.
Silas Hategekimana , umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere, yabwiye HANGA News ko mu igenzura bakoze basanze hari ingo nkeya zagize ikibazo ariko hari amategeko agomba kubahirizwa cyane agenga aba bashinwa baturitsa intambi.
Ati:”Nubwo turi hano , twaje guhana igihe no kumvikana kuko aba bakora ubucukuzi bw’amabuye hari ibyo bagomba kubahiriza, ntabwo turimo kuvuga ko batabyujuje ariko hari nibyo bagomba kwitaho mbere yabyose Kandi by’igenzi haba ku muturage ndetse natwe ubuyobozi”.
Gitifu Silas, yakomeje agira, ati:”Urutonde rw’amazu yagize ikibazo turarufite , tuvuye hano twumvikane ko mu cyumweru kimwe gusa inzu zose zigomba kuba zarangiye gusanwa”.
Ubuyobozi bw’uruganda bwatangaje ko bwubahiriza amategeko iyo bari mu kazi cyane nko guturitsa intambi, ati:”Duturitsa intambi dukurikije amategeko,Nabwo twakora ibyo dushatse, ariko na none , ntabwo twakwirengagiza ko nubwo amazu aba ari hanze y’ubuso bugenwa n’amategeko kandi kampani ikaba yakurikije itegeko ryose 100%,ntabwo twareka kumvikana n’abaturage kuko benshi inzu zabo ziba zubatse mu buryo zadakomeye cyane, n’ibikoresho bizigize bitakwihanganira umuyaga cyangwa se amazi, tutiriwe tuvuga ku ngingo ikomeye nk’urutambi”.
Yakomeje avuga ko nubwo abaturage bari hanze y’ubuso bugenwa leta bwo guturitsa intambi , uyu mushoramari yemera ko azakomeza gukorana nabo mu gihe havutse ikibazo niyo cyaba kitabaturutseho.
Umushiramari yakomeje agira,ati”Abaturage benshi batuye hano ninabo bakora muri uru ruganda,uruganda ni urwabo kuko ari urwacu,asoza avuga ko bafashije mukuvugurura umuhanda wose w’igitaka wari uhari barangiza bakanafasha mugusiza undi winjira,mu nzu z’abaturage kandi bakaba bifuza gukorana n’inzego zibanze mugufatanya mugukemura ibibazo by’ibanze harimo mutuelle de sante,ivugurura n’iyubakwa ry’ibikorwa rusange.
Ikibazo cyahawe umurongo , abaturage bavuganye na HANGA News bishimiye uyu mwanzuro bavuga ko hariho na komite ibishinzwe ariko yakoraga nabi.

Ubwo abayobozi bari mu ruganda bumva ibibazo bihari bari no kubicyemura.

Zimwe mu nzu zangiritswe bemeranyijwe gusana vuba.

Uko uruganda rukora basya amabuye.

