Gasabo-Rusororo:Ubuyobozi bwakuyeho inzu y’ubatswe mukajagari-Bashishikariza abaturage gusaba ibyangombwa

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo, mu kagari ka Ruhanga , Umudugudu wa Nyagacyamo, Tariki ya 05/10/2022 bakuyeho inzu y’umuturage wubatse mukagari, barashishikariza abaturage gusaba ibyangombwa mu rwego rwo kubaka hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Uyu muturage wubatse akajagari yitwa Cyriaque TWAGIRAYEZU, asenyewe yahise ajya kurara ku murenge, avuga ko ntahandi afite yo kuba.

Amakuru nyayo nuko yubatse inzu adafite ibyangombwa kandi mubutaka bw’undi muturage , kuko avuka mukarere ka Nyamagabe,mu murenge wa Mushubi, mu kagari ka Buteteri,mu mudugudu wa Ngoma, yashakanye na Nyiraneza Francoise, nawe wavuye muri Nyamagabe, mu murenge wa Mushubi mu kagari ka Muteteri mu mudugudu wa Mugunda ari nawe waje kurara n’abana be kumurenge.

Ubuyobozi buvuga ko bwamuganirije buvuga ko bugiye kumufasha nawe akumva ko yubatse ntabyangombwa no kumva ko agomba kwemera aho yahawe ho kuba ashyize umuryango mu gihe harebwa ikindi cyakorwa.

Ubuyobozi buvuga ko yashaka uruhushya akubaka afite ibyangombwa cyangwa agafashwa binyuze mu nzira ziri rusange zo kuremera abatishoboye habanje gukorwa ubusesenguzi bwimbitse.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rusororo burasaba abaturage kwirinda kubaka nta byangombwa kuko ibyo bubatse baciye murihumye ubuyobozi iyo bikuweho benshi bacyeka ibindi birimo na Ruswa baharabika inzego cyane iz’umutekano nka Dasso zibifite mushingano cyangwa inzego z’ibanze nkuko uyu inze ye yakuwe na Gitifu w’akagari Ruhanga.

Inzu yubatswe mukajari.
Gitifu w’akagari yayikuyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *