ITANGAZO: Icyamamare El-John & Pamaa bazasusurutsa abakunzi b’umuziki muri Ituze-Bar i Ruhuha
BUGESERA – Abakunzi b’umuziki Nyarwanda bafite impamvu yo kwitegura ibihe byiza by’imyidagaduro, kuko Ituze-Bar, iherereye mu isantere ya Ruhuha mu Karere ka Bugesera, yateguye igitaramo gikomeye kizaba ku wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026.

Muri icyo gitaramo hazataramira umuhanzi w’icyamamare El-John & Pamaa, uzasusurutsa abafana be kuva saa kumi z’umugoroba (16:00).
Uretse El-John & Pamaa, abazitabira bazanasusurutswa n’aba DJ b’inararibonye barimo:
– DJ Keza
– Mu.C: Mufupa
– Umuririmbyi: Ange

Amafaranga yo kwinjira ni 2,000 Frw gusa.
Abateguye iki gitaramo bararikiye abakunzi b’umuziki bose kuzitabira ari benshi kugira ngo basangire ibyishimo n’imyidagaduro irimo umuziki mwiza.
Ku bindi bisobanuro, hamagara: 0787 234 555.

Muze dutarame muri Ituze-Bar Ruhuha – Bugesera!

