ACP Rutikanga: Ubufatanye bwa Polisi n’Ingabo mu iterambere ry’igihugu bushingiye ku kurinda abaturage n’ibyo batunze
Kigali, 1 Nyakanga 2026 – Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga, yavuze ko ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage bushingiye ku nshingano zo kurinda abaturage n’umutekano w’ibyabo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Nyakanga 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri TV1, cyagarukaga ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu guteza imbere imibereho y’abaturage no gushyigikira gahunda z’iterambere.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda,ACP Rutikanga yavuze ko abaturage ari bo shingiro ry’iterambere ry’igihugu, bityo Polisi ikaba idashinzwe gusa kubungabunga umutekano, ahubwo inagira uruhare mu bikorwa bifasha abaturage kuzamura imibereho yabo.
Yagize ati: “Aho duhurira n’iterambere ry’abaturage ni uko ari bo tuvukamo, kandi Polisi ifite inshingano zo kurinda abantu n’ibintu byabo. Iyo abaturage bafite umutekano, babasha gukora, bagashora imari no kwiteza imbere.”
Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda, ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye, ikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere birimo kubakira abatishoboye, gutanga ubuvuzi ku buntu, umuganda, ubukangurambaga bwo kwirinda ibyaha n’impanuka zo mu muhanda, ndetse no gutanga ubufasha mu bihe by’ibiza
Bamwe mu baturage baganiriye na HANGA NEWS bavuga ko ibikorwa bya Polisi bibafasha kubona umutekano ubaha amahirwe yo gukora no guteza imbere imiryango yabo.
Mukamana Claudine, umwe mu batuye mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage bwatumye umutekano urushaho kuba mwiza.
Yagize ati: “Turashima Polisi kuko ihora hafi y’abaturage. Iyo habaye ikibazo baratabara, bakadufasha kugikemura vuba. Ibyo bituma dukora tudafite impungenge z’umutekano.”
Niyonzima Jean, ukora ubucuruzi, yavuze ko ibikorwa byo gukumira ibyaha no gucunga umutekano bituma abacuruzi bakora batekanye.
Ati: “Iyo umutekano uhari ubucuruzi buratera imbere. Turashimira Polisi ku bw’ubufatanye igirana n’abaturage no kudushishikariza gutanga amakuru yafasha gukumira ibyaha.”
Abaturage kandi bagaragaza ko ibikorwa nk’umuganda, kubakira abatishoboye no gutanga ubufasha mu bihe by’ibiza byerekana ko Polisi atari urwego rushinzwe kubahiriza amategeko gusa, ahubwo ari umufatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 32 ishize rwibohoye, ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage bukomeje gufatwa nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye, aho umutekano ukomeza kuba ishingiro ry’iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

