Nyakabanda: Classic Lodge yafunzwe kubera ikibazo cy’umutekano n’isuku nke
Nyakabanda — Classic Lodge ikorera muri uyu murenge yafunzwe by’agateganyo nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’inzego z’ibanze zifatanyije na Polisi y’Igihugu kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026.

Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, wabwiye HANGA NEWS ko abaturage bari bamaze igihe bagaragaza impungenge z’umutekano muke n’isuku nke bivugwa muri iyo Lodge iri hagati mu ngo z’abaturage.
Yagize ati: “Nyuma y’amakuru twahawe n’abaturage bavuga ko bafite umutekano muke uterwa na Lodge iri hagati mu ngo zabo, twahageze dusanga koko ibyo bavuga bifite ishingiro. Ubugenzuzi bwagaragaje ko hari ikibazo cy’isuku nke ndetse n’umutekano udahagije.”
Inzego z’ibanze zafashe icyemezo cyo gufunga iyi Lodge mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari andi mategeko yaba yararenzwe.

CIP Wellars Gahonzire yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru afasha inzego z’umutekano gukumira ibibazo bishobora guhungabanya ituze ry’abaturage.
Yagize ati: “Turashimira abaturage batanga amakuru kuko bidufasha gukemura ibibazo bibangamiye umutekano n’imibereho myiza yabo.”
Yanibukije abakora ibikorwa by’ubucuruzi n’abatanga serivisi kwakira neza amabwiriza n’amategeko abagenga, cyane cyane ajyanye n’isuku, umutekano ndetse n’imikorere yemewe n’amategeko.
Kwamamaza ibikorwa by’ubucuruzi bifite ibyangombwa byuzuye no kubahiriza amabwiriza y’inzego zibishinzwe biri mu bifasha kubungabunga umutekano n’ituze by’abaturage.

