Nyagatare:Gitifu wa Rwimiyaga Samu Gatunge Rurageretse n’umuturage Maniragena Bernard urimo atabaza avuga ko amutoteza we n’umuryango we
Umuryango wa Maniragena Bernard, utuye mu mudugudu wa Cyamunyana, akagali ka Rutungu, umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, uratabaza inzego nkuru z’igihugu kugirango zibarenganure ku karengane n’urugomo bavuga ko bakomeje gukorerwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, by’umwihariko Gitifu w’umurenge wa Rwimiyaga Samu Gatunge afatanyije n’uwa kagali.

Amakuru atangwa n’uyu muryango ndetse n’abaturage baturanye na we, bavuga ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’umurenge bwaje mu rugo rwe bukajyana inka ze buzijyana ku kagali ka Karushuga.
Umugore we ngo yajyaga kuzireba, ariko akagerayo agafungirwa aho, ndetse agacibwa amande angana na miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo itandatu na bibiri (1,062,000 Frw), ashinjwa kuzerereza inka ku gasozi.
Uyu mugore ngo yaje gutwara ayo mafaranga ajya kuyatanga ku murenge wa Rwimiyaga, ariko ngo akigera yo yahise afungwa. Muri icyo gihe, ngo yatabaje avuga ko ari gukubitwa na Gitifu w’umurenge, amubwira amagambo yuzuyemo urwango, ayo umugabo we yanze gushyira mu itangazamakuru kubera uburemere bwayo.
Si aho byagarukiye, kuko ku wa 16 Mata 2026, Gitifu ngo yongeye kugaruka mu rugo rwa Maniragena Bernard, amujyana ku murenge aho yamufungiye amushinja gutema ibiti byo gutwikamo amakara. Nyamara uyu muryango uhamya ko atari byo, ko azwiho ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kandi ko ibyo biti bivugwa byatemwe n’abandi bantu barimo uwitwa Damascene, Kigingi n’undi mugenzi wabo, bakaba baramaze no gufatwa bagacibwa amande y’ibihumbi magana abiri (200,000 Frw).
Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko ibi bikorwa by’ihohoterwa n’akarengane bibangamiye benshi muri bo.bavuga ko bahangayikishijwe n’imiyoborere mibi bavuga ko ikomeje kubakorerwa. Ati:”Gitufu yaje mu gace dutuyemo avuga ko , Bernard isambu nini akwiye kuyigabana n’abandi…, undi abyanze nibwo batangiye ibikorwa byo kumuhohotera kugeza naho umugore afungiwe ahatenewe..akaza kumurekura byasakuje none ubu ngo nawe yamufunze ariko kukuhatira gusesa amasezerano y’ubukode bw’ubutaka yagiranye na Gakwavu”.

Bagira bati: “Turatabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ngo adutabare, kuko Gitifu Gatunge nta terambere yadufasha kugeraho. Yabanje kuturandurira imyaka twahinze, none akomeje kudutoteza. Turasaba ko hakorwa inteko y’abaturage tukageza ku buyobozi ukuri kw’ibiri kuba.”

Ku ruhande rwe, Gitifu w’umurenge wa Rwimiyaga, ubwo yabazwaga kuri ibi birego, yabanje kubihakana avuga ko atari umuyobozi bireba. Gusa nyuma yo gukomeza kubazwa, yemeye ko ari we uvugwa ariko akavuga ko nta makuru abifiteho. ariko akongera akivuguruza avuga ko uyu muturage yigometse atema ibiti mu ishyamba rya leta.
Hari kandi amakuru avuga ko hari amajwi yafashwe agaragaza abantu bakekwaho gusaba ruswa Maniragena Bernard kugira ngo asubizwe inka ze, ariko we akabyanga, agasaba ko hakurikizwa amategeko.



Ikindi kivugwa ni uko uyu muturage afite kopi ya noteri igaragaza ko yaguze ishyamba kuri Gakwavu ku mafaranga miliyoni 12, bikaba bikekwa ko ashobora kuba ari imwe mu mpamvu zituma akomeje gutotezwa, aho bamwe bakeka ko hari abifuza kumwambura uwo mutungo.

Abaturage b’aka gace basaba ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubasura, bukabatega amatwi, kugira ngo ibibazo by’akarengane n’ihohoterwa bavuga ko bibugarije bihagarare, kandi ubutabera bugakurikizwa kuri bose nta vangura.

