Isuku n’uburanga: Nyamirambo ikomeje guhindura isura y’imihanda yayo – Gutera ubusitani mu nkengero birakomeje

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere isuku n’uburanga bw’Umujyi wa Kigali, by’umwihariko mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo ukomeje igikorwa cyo gutera ubusitani mu nkengero z’imihanda ndetse no ku bisigara bitubatse.

Iki gikorwa kiri gukorwa ku bufatanye n’Urubyiruko rwibumbiye muri Koperative Smartland, aho abakozi bashinzwe isuku mu mihanda bafatanyije uyu wa 25/3/2026 nabo bateye ubusitani ahantu hose bwari bukenewe ndetse banavugurura ubwari busanzwe buhari.

By’umwihariko, ibikorwa byibanze ku muhanda RP_MIDUHA_Mageragere, ahagaragaye impinduka nziza mu isura yawo.

Uretse gutera ubusitani, hanakozwe ibikorwa byo kugenzura no gukurikirana ahagaragara umwanda, ahatarashyirwa pavema ndetse n’abafite inzu z’ubucuruzi bakorera ku mihanda, bibutswa inshingano zabo zo kubungabunga isuku.

Imibare igaragaza ko ibisigara bitubatse bigera kuri bine (4) byamaze guterwaho ubusitani, mu gihe bibiri (2) byavuguruwe kugira ngo birusheho kugira isura nziza kandi bijyane n’iterambere ry’umujyi.

Abaturage n’abafatanyabikorwa bakomeje gushishikarizwa kugira uruhare muri ibi bikorwa, hagamijwe kubaka umujyi usukuye, utoshye kandi uha agaciro ibidukikije.

Igikorwa kirakomeje, kikazagera no mu bindi bice by’umurenge, hagamijwe gukwirakwiza ubusitani no guteza imbere isuku mu buryo burambye.

Nubwo hari bamwe bavugwaho imyitwarire idakwiye banegwa ko bigabije ibisigara bya Leta babikoresha icyo bitagewe mu gihe bari basanzwe bafite Ubutumwa bahawe n’ubuyobozi ko ubutaka Bwa leta butumewe gukorerwaho icyo butagenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *