Polisi y’u Rwanda Ishimira Abafatanyabikorwa Bose Bagize Uruhare mu Ituze n’Amahoro byaranze Umwaka wa 2025
Polisi y’u Rwanda irashimira byimazeyo Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ku bufatanye bwiza bwaranze umwaka wa 2025, umwaka waranzwe n’ituze n’umutekano byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Mu butumwa bwayo bwo gusoza umwaka, Polisi y’u Rwanda yashyize kuri X (Twitter) yagaragaje ko umutekano igihugu gifite atari umusaruro w’inzego z’umutekano zonyine, ahubwo ko ari igikorwa gihuriweho n’abaturage, inzego z’ibanze, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa bose bagira uruhare mu kubungabunga amahoro n’ituze.

Polisi y’u Rwanda yihaye intego yo gukomeza gukorera abaturage, ibegera kurushaho, inateza imbere imikoranire ishingiye ku kwizerana, gukumira ibyaha no kubaka umutekano urambye.

Ibi byagize uruhare mu gutuma umwaka wa 2025 urangira u Rwanda rukomeje kuba igihugu gitekanye kandi gituje.

Mu gutangira umwaka mushya wa 2026, Polisi y’u Rwanda irahamagarira Abanyarwanda bose gukomeza uwo murongo mwiza wo kubungabunga umutekano, barushaho kwitandukanya n’ikintu cyose cyahungabanya amahoro, no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Polisi y’u Rwanda yifuriza Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya wa 2026 wuje ituze, umutekano n’iterambere rirambye, ishimangira ko izakomeza gusohoza inshingano zayo zo kurinda ubuzima n’iby’abandi, hagamijwe ejo hazaza heza h’igihugu.

Itangazamakuru ryashimiwe uruhare mu bufatanye na polisi y’u Rwanda.

