Mageragere: Urujijo ku nyandiko iriho Kashi ya leta Gitifu Twagiramungu yahaye umuturage amwemerera gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, haravugwa urujijo rukomeye nyuma y’uko hasakaye inyandiko bivugwa ko yasinywe na Twagiramungu Dieudonné, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari, ihaye uburenganzira umudamu witwa Uwamungu Pelagie bwo kwenga inzoga z’urutoki (urwagwa). No kuyicuruza ayisakaza aho ashaka.

Iyi nyandiko iriho kashe ya Leta bivugwa ko yaje kuba intandaro y’impaka, nyuma y’uko umugabo uzwi ku izina rya Mateke wo mu murenge wa Nyamirambo ,atabwa muri yombi na Polisi, akekwaho gufatanwa inzoga z’inkorano zizwi nk’ibikwangari.

Uyu Mateke, ubwo yisobanuraga, yavuze ko atazenga inzoga, ahubwo ko azirangura kwa Pelagie Uwamungu, wahawe uburenganzira n’ubuyobozi bw’akagari ka Kavumu.

Ibi byahise bibaza benshi impamvu umuyobozi w’akagari, ugomba kuba ku isonga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, yaba yaratanze uruhushya rwatuma hakorwa cyangwa hakwirakwizwa inzoga nk’izo.

Itangazamakuru rya HANGA NEWS ryavuganye na Gitifu Twagiramungu Dieudonné, yemera ko inyandiko ivugwa ari we wayisinyeho. Gusa yasobanuye ko atigeze atanga uruhushya rwo gukora inzoga zitemewe.

Yagize ati: “Ni byo koko ni inyandiko yanjye, ariko nari nzi ko bazayikoresha benga inzoga nzima zemewe, si ibikwangari. Niba benga ibikwangari babafunge, uruhushya nabahaye ntabwo ari urwo gukora uruganda cyangwa gukora inzoga zitemewe.”

Yakomeje avuga ko uwo muturage, mu gihe yaba koko yenga ibikwangari, yaba anyuranyije n’amategeko.

Ati: “Uyu muturage niba yenga ibikwangari yumva nabi, bazaze bamufunge kuko ntibyemewe.”

Abajijwe niba inyandiko yatanze yaba iri gukoreshwa nk’ishingiro ryo gucuruza no gukwirakwiza inzoga zitujuje ubuziranenge, Gitifu Twagiramungu ntiyabashije kubisobanura neza, avuga ko yabanza kureba iyo nyandiko.

Ati: “Muzaze muzanye iyo nyandiko ndebe koko niba ari umwimerere.”

Kugeza ubu, haracyategerejwe ibisobanuro birambuye ku ruhare rw’iyo nyandiko n’uko yaba yarakoreshejwe, mu gihe inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zikomeje iperereza ku byerekeye ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge mu mirenge itandukanye y’Umujyi wa Kigali.

HANGA NEWS, twabajije Emma Claude Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali Niba Koko mu shingano Gitifu w’akagari afite harimo no gutanga uruhushya rwo kwenga inzoga y’urwagwa ntacyo aratubwira, nagira icyo abitubwiraho turabishyira mu nkuru itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *