Yanga wamenyekanye asobanura Filimi yitabye Imana aguye muri Afurika y’Epfo
Nkusi Thomas wamenyekanye nka “Yanga” mu gusobanura filimi, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.
Junior nawe usanzwe usobanura filimi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Yapfuye saa tanu n’igice aguye muri Afurika y’Epfo aho yari amaze iminsi arwariye.”
Yanga yari yaragiye muri Afurika y’Epfo muri Mata uyu mwaka, icyo gihe yari ajyanye abana be kugira ngo basure umubyeyi wabo cyane ko ariho akorera. Agezeyo, yaje gufatwa n’uburwayi, araremba biza kurangira yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022.

