Rubavu:Hadutse umuco wa Ndongora nitunge – Ubuyobozi buvuga ko bidakwiye bagiye kubihagurukira

Akarere ka Rubavu, Intara y’uburasirazuba, bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko bari gukora cyane kuko kubona umugabo ntacyo ukora bigora, iki kibazo gishingira kuri bamwe mu bagore umunyamakuru yasanze bakora ubuyede mu murenge wa Rugerero, bamuhamirije ko abagabo bashakanye babataye kuko ntacyo bakora.

Ati:”Abagabo bubu babaye ibisambo, benshi badutaye kubera ko batarya ngo bahage, iyo amaze kukubyaza abana nka batanu , ifunguzo twateguye aba ashaka kuryikubira ngo niwe wabihashye , benshi iyo abona byanze ahitamo guta urugo akajya gushaka Umukobwa ukiri muto ufite akazi uzabasha kumutekera ibimuhaza”.

Uyu muco bavuga ko umaze kugenda ukura , kuko n’abakobwa bakiri bato, usanga bari gukora imirimo itandukanye nk’ubuyede kugirango wa mugabo nabona afite akazi amushake, ati:”Turasaba ko ibi byacika, umugabo agutana abana batanu agashaka undi, ugasanga uburere no kwita kubana yasize ntabikozwa”.

Gahunda ya Ndongora nitunge , yaturutse ku bagore batawe n’abagabo aho bavuga ko baba barabwiwe kubaho bonyine, ati:”Umugabo wagutaye ntaba ashaka no ku kwikoza , icyo dukora dushakisha akazi iyo kabonetse ntihabura umugabo ugukunda kubera aba azi neza ko utazamugora, natwe kubera ishavu ryo kuba nta mugabo dufite tubabwira ko nta kibazo akurongoye wakwitunga”.

Usibye ko hari na bamwe mu bago baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko ibyo aba bagore bavuga nta kuri ahubwo nibo bananiranye, ati:”Umugore ava ku wa mbere yiciye mu rugo kugeza undi wa mbere , Harubwo anahava akajya gusambana, iyo tubibonye duhitamo kwigendera twirinda kurwana cyangwa kwicana”.

Kambogo Eldephonse, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yabwiye tv1 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo bakizi , ati:”Iki kibazo ntabwo kiduhangayikishije cyane kuko turakizi, tugiye kubikemura twifashishije gahunda za leta zihuza abaturage”.

Bamwe mu bagore batawe n’abagabo babasigiye abana benshi , bari gusaba leta ko bajya bafatwa bakabazwa ishingano z’abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *