Kuki muri komite ya Rayon Sport hahora icyoba bikanga Muvunyi Paul?

Umupira w’amaguru mu Rwanda uhoramo amacenga hagati muri buri kipe bagamije kuyiyobora.

Mu ikipe ya Rayon sports, ntibyifashe neza, Muvunyi Paul uyoboye urwego rw’ikirenga bahora bikanga ko afite gahunda yo kuguraho komite nyobozi.

Bashingira kuba, igihe visi Perezida wa kabiri wa Rayon sports,ariwe Roger Ruterana yahurana na Paul Muvunyi akaza agahita yandika yegura.

Ahandi hagaragayemo ikibazo, naho Rukundo Patrick yakoze amakosa ,aho kugirango yikosore nawe yahura na Muvunyi Paul akandika yegura.

Ubwo ikipe ya Rayon sports yajyaga gukina muri Tanzania ,n’ibwo Muvunyi yishyuriye bamwe mubafana,ariko ingorane bahuye nazo niwe wazibateye.

Igitangaje naho hatangiye kuvugwa ko uwigize kuba umutoza wayo yatanze ikirego kikaba cyatumye Rayon sports ifatirwa ibihano na FIFA ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu isi.

Amakuru Ingenzi News paper, dukesha iyi nkuru bafitiye gihamya n’uko bemeranijwe ko igihe ntarengwa ari Mutarama 2026.

Kuki buri komite nyobozi ya Rayon sports iteka Muvunyi Paul ariwe uvugwa ho kuyirwanya? ibi bishimangirwa n’igihe RGB yigeze kumufatira ibyemezo by’uko atazongera kugaragara mu buyobozi bwayo.

Ubu rero mu ikipe ya Rayon sports habuditsemo igicu gikomeye gishaka ko itsindwa bikitirirwa komite nyobozi ngo bayeguze.

Buri mu kunzi w’ikipe ya Rayon sports ,aho arihose natange amafaranga muri fan club bityo babashe guhemba abakinnyi.

Muvunyi Paul niwe muntu uyoboye Rayon sports inshuro nyinshi,ariko ninawe wayiteje ibibazo byinshi. Twagerageje kumuvugisha ntibyakunda.

Yanditswe na : Tuyikuze Hodali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *