Rubavu:Abaturage bari kugurisha imyenda bambaye bavuga ko Inzara ibamereye nabi -Ubuyobozi bwemeza ko ibyo bavuga byumvikana
Bamwe mu baturage cyane abo mu murenge ya Rugerero, na Rubavu, hamwe umunyamakuru yageze cyane mu kagari ka Gisa, na Rwaza yasanze bamwe mu baturage bari gutembereza imyenda bambaye bayiguranisha ibyo kurya, bavuga ko bari kuyigurisha kugirango abana babone ibyo kurya inzara ibamereye nabi, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko ibyo bavuga by’umvikana kuko benshi bahahiraga mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo,ubu ntibakijyayo kubera umutekano waho utameze neza.
Aba baturage bavuga ko nta kintu kindi bafite cyabagoboka usibye kugurisha ibyo bafite, ati:”Aho kugirango inzara ikomeze kumerera nabi abana, dufata igitenge, ipanaro, inkweto ,n’ibindi twambaye tukabiguranisha ibirayi usibyo ko baduhenda ,umwenda mwiza baduha ibiro bibiri by’ibirayi”.
Hari na bamwe mu baturage , umunyamakuru yasanze bari gusohorwa mu nzu kubera babuze amafaranga y’ubukode, benshi bavuga ko aho bucyera basubira guhahira muri Congo, ati:”Turaza gusubira muri Congo,nibashake baturase aho gukomeza kwicwa n’inzara”.
Kambogo Ilpehonse, umuyobozi w’akarere ka Rubavu ,yabwiye tv1 dukesha iyi nkuru ko ibyo aba baturage bavuga byumvikana, ariko abasaba kwishakamo ibisubizo, ati:”Ugereranyije n’igihe cya COVID-19,bishatsemo ibisubizo , n’ubu bumve ko imibereho yabo idakwiye kurarikira hakurya bashakishe ibyo bakora aho batuye biteze imbere inzara izashira”.
Inzara bavuga irumvikana ,niba benshi bahahiraga muri RDC , n’ubu kwambuka biragoye benshi ibyangombwa basabwa bisaba amafaranga menshi ,Ayo bagakwiriye kuyaheraho bishakamo ibisubizo.

