Minisitiri Olivier Nduhungirehe yifatanyije n’Ambasade za Isiraheli n’Ubudage mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri, tariki ya 28/1/2026 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yifatanyije n’Ambasade ya Leta ya Isiraheli mu Rwanda ndetse n’Ambasade y’Ubudage mu Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust), yahitanye abarenga miliyoni esheshatu hagati ya 1941 na 1945.


Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi bashyitsi batandukanye, kikaba cyaranzwe n’ibihe byo kunamira abazize Jenoside, gushyira indabo ku rwibutso ndetse no gucana urumuri rw’icyizere.


Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kwibuka ari ingenzi mu gusigasira amateka no gukumira ko Jenoside yakongera kuba aho ari ho hose ku Isi. Yashimangiye ko u Rwanda rufite amateka akomeye arwigisha akamaro ko guharanira ubumuntu, amahoro n’ubwiyunge, cyane cyane hashingiwe ku byabaye mu 1994.


Ambasaderi wa Leta ya Isiraheli mu Rwanda yashimiye u Rwanda ku bufatanye bukomeje kururanga mu kubungabunga amateka no guharanira ko ukuri ku byabaye kuri Jenoside yakorewe Abayahudi gukomeza kwigishwa no gusigasirwa. Yagaragaje ko kwibuka ari inshingano rusange yo guha icyubahiro abazize Jenoside no kwigisha abakiri bato indangagaciro zo kwanga urwango n’ivangura.

Ku ruhande rw’Ambasade y’Ubudage mu Rwanda, hatanzwe ubutumwa bushimangira inshingano z’amateka igihugu gifite zo gukomeza guhangana n’ingaruka Jenoside yasize, no gushyigikira ingamba zo gukumira ibyaha byibasira inyokomuntu ku Isi hose.


Iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali cyongeye kwibutsa Isi yose ko kwibuka atari ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ari uguharanira ejo hazaza harangwa n’amahoro, ubwubahane n’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *