Incamake y’amasezerano yasinywe Hagati ya RDC na AFC/M23 I Doha muri Qatar

ADOHA:Dore incamake y’“Déclaration de principes” yasinywe hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’abahagarariye umutwe wa AFC/M23, yashyizweho umukono ku wa 19 Nyakanga 2025 i Doha, mu Muryango w’Ibihugu bya Qatar, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro.

1. Ibyerekeye Rusange (Principes Généraux)

Impande zombi zemera ko amahoro arambye ari fondasiyo y’igihugu gifite ituze, uburumbuke n’umutekano ku nyungu z’abaturage ba RDC.

Ziyemeje gukurikiza amahame y’Itegeko Nshinga rya RDC, Itegeko Nshinga ry’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe n’iry’Umuryango w’Abibumbye (ONU), no guharanira gukemura ibibazo hadakoreshejwe imbaraga.

Bemera ko igihe kigeze ngo haboneke umwuka mushya w’ubwumvikane no kubana mu mahoro no mu ituze.

Ziyemeje kwirinda amagambo yuzuye urwango no guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu, bagaragaza ko bubaha ubusugire n’ubwigenge bwa RDC.

Zibukije ko zubahiriza ibyemezo byafashwe ku itariki ya 23 Mata 2025.

2. Guhagarika Imirwano Burundu (Cessez-le-feu Permanent)

Impande zombi zemera ko amahoro n’umutekano ari ngombwa kugira ngo abaturage babone imibereho myiza n’icyubahiro mu buzima.

Bemeye guhagarika imirwano burundu, harimo no kwirinda:

Ibitero byose byo ku butaka, mu kirere, mu mazi, n’ahandi hose,

Gukwirakwiza propaganda y’urwango cyangwa ihamagarira urugomo,

Kugerageza kwigarurira aho batuye cyangwa guhindura imipaka hifashishijwe imbaraga.

Biyemeje gushyiraho uburyo bwo kugenzura ko imirwano ihagaritswe, buhuza impande zombi.

3. Inzira z’Icyizere (Mesures de Confiance)

Bemera gufata ingamba zihamye kugira ngo abaturage bumve bafite umutekano, hanubakwe icyizere gishingiye ku biganiro.

Bemeye gushyira mu bikorwa ingamba zirimo:

Ifungurwa ry’imfungwa n’abafashwe ku mpande zombi, binyuze mu bufasha bwa Croix-Rouge.

4. Gusubiza Leta Ubutegetsi Bwayo (Restauration de l’Autorité Gouvernementale)

Impande zombi zemera ko kugarura ubutegetsi bwa Leta hose ari kimwe mu bisubizo by’ingenzi by’amakimbirane.

Ziyemeje ko Leta igomba kongera kugenzura igihugu cyose, bigakorwa ku buryo bw’amahoro.n

5. Kugaruka kw’Abimuwe n’Impunzi (Retour des Déplacés et Réfugiés)

Biyemeje korohereza impunzi n’abimuwe kugaruka ku buryo bw’ubushake, bwizewe kandi bubaha agaciro kabo.

Uwo murimo uzajyana no kubahiriza amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi n’uburenganzira bwa muntu, binyujijwe ku bufatanye na HCR.

6. MONUSCO n’Ubufasha bw’Akarere (Mécanismes Régionaux)

Impande zombi zemera ko abaturage bagomba kurindwa, ndetse ko MONUSCO n’ubundi bufasha bw’akarere bwashobora gukoreshwa mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

7. Amasezerano y’Amahoro (Accord de Paix)

Bemera ko amasezerano y’amahoro azatuma habaho ituze, iterambere n’ubwiyunge.

Biyemeje gutangira ibiganiro by’amasezerano nyirizina bitarenze 8 Kanama 2025, agamije gusinya amasezerano y’amahoro mbere ya 17 Kanama 2025.

Bashimiye Leta ya Qatar ku bufasha bwayo mu biganiro.

Bashimiye n’Amerika ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku ruhare rwabo.

Abasinye:

M. Sumbu Sita Mambu ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC

M. Benjamin Mbonimpa ku ruhande rwa AFC/M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *