Masaka: Kwizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu wahujwe no gutaha umuhanda abaturage biyubakiye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gashyantare 2025, Kimwe n’ahandi mu gihugu mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, hizihirijwe umunsi Mukuru w’Intwari, wari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”,ni umunsi mukuru wo gukomeza kuzirikana no guha agaciro Intwari z’Igihugu.

Ni umunsi wahujwe no gutaha umuhanda ufite kirometero imwe (1Km) wo mu mudugudu wa Rebero, abaturage bikoreye wuzuye utwaye asaga Miliyoni 50 z’amanyarwanda.

Nduwayezu Alphred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, yakira abashyitsi barimo ushinzwe ibikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali ,DDEA wa Kicukiro, inzego z’umutekano n’abandi banyacyubahiro yavuze ko uyu muhanda w’umugenderano wakozwe mu mbaraga z’abaturage ubwabo ,Ati:”Mufashe dushimire abaturage b’umudugudu wa Rebero, iyi Kaburimbo yuzuye uyu munsi twizihiza umunsi w’Intwari z’igihugu nibo ubwabo bishatsemo ibisubizo ,twabihuje n’uyu munsi tugirango nabo tubereke ko iki gikorwa bakoze ari icy’Ubutwari Kandi ni nabyo kuko ntawe dusigana mu kubaha igihugu cyacu”.

Mukamwiza Polline, umuyobozi w’umudugudu wa Rebero, wanagize uruhare rukomeye muri iki gikorwa, yagarutse uko bishatsemo ubushobozi anagaragaza zimwe mu mbogamizi bagifite, Ati:”Twakoze ibyo dufitiye imbaraga n’ubushobozi, umujyi wa Kigali wari watwemereye inkunga ya 70%, tubona bizatinda nibwo twafashe icyemezo turawukora, ariko dukeneye ko wacanirwa Amatara mu ijoro biba ari ihurizo rikomeye”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwa remezo n’Imiturire Dusabimana Fulgence, wari n’umushyitsi mukuru yashimiye abaturage b’umudugudu wa Rebero, agaragaza ko Umujyi wa Kigali wari ufite gahunda yuko imihanda yose y’imigenderano mu mujyi wa Kigali igiye gukorwa aho bari biyemeje kujya bashyiraho nkunganire ya 70% ariko byaje kwanga kubera imishinga myishi bateruriye rimwe bituma baba bahagaritse bimwe babanza kurangiza neza ibyo batangiye, Ati:”Namwe mwari muri iyo gahunda, ubu turabashimiye kuba mubigezeho nta nkunga, ubundi leta niyo yakwiye gushakira abaturage ubuzima bwiza ,ariko iyo mutwunganye nkuku n’ibikorwa by’ubutwari nk’ibi uyu munsi turiho nicyo bivuze, ibyo gucanira uyu muhanda byo nta gutinda turaza kubicyemura vuba twabonye byateza n’impanuka kubera hatabona”.

Tubibutse ko Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.

Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.
Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.
Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.

Masaka imihango yasojwe n’umukino wahuje ikipe ya Masaka na Kanombe mu irushanwa ry’igikombe Kagame Cup ,aho yari bageze mu kimwe cya kabiri warangiye Masaka igeze ku mukino wanyuma yegukanye intsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe.


