Muburyo bukarishye cyane Dr Frank yababajwe nuko umujyi wa Huye wabaye itongo

Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( DGPR) Dr Frank Habineza yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo,Ijambo yahavugiye yababajwe nuko umujyi wa Huye, wasubiye inyuma cyane mu bikorwaremezo, cyane ibice by’ucuruzi hazwi nko mu Cyarabu habaye itongo.

Kandida Perezida wa DGPR, Dr Frank Habineza yageze mu isantere ya Rango, mu murenge wa Mukura, muri aka karere ka Huye, ku gicamunsi cy’uyu wa 30/6/2024 yakirwa n’imbaga y’abaturage benshi bari bafite Urugwiro n’urukundo ubona ko bamwishimiye.

Ikiganiro yatanze, cyagarutse ku mateka yabayemo akiri umunyeshuri mucyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, yagize ati:”Uyu mujyi wa Huye , nawubayemo ndi umunyesheri muri Kaminuza, icyo gihe niga nari umuyobozi mfite abo mpemba dufite ikipe yarengeraga Ibidukikije”.

Yakomeje avuga ko, icyo gihe Huye yari umujyi ushyushye cyane ,Ati:”Icyo gihe ahitwa mu Cyarabu hari agace k’ubucuruzi hashyushye amaduka aranguza ibicuruzwa by’ubwoko bwose , duhahirana n’abaturanyi bimeze neza, none ubu mbabajwe nuko hasubiye inyuma kuburyo buteye ubwoba namwe murabizi hano hari igicumbi cy’ubucurizi ,Ahari amaduka habaye amatongo”.

Yengeyeho ko, Kaminuza y’u Rwanda yari kimwe mu bigize igice cy’ibukungu muri kariya gace, Yagize ,ati:”Hano hari igicumbi cy’ubwenge n’ubukungu none bahindaguye Kaminuza ihuzwa n’izindi , none byagize ingaruka murabona ko hasiye inyuma, politike yanjye n’ishyaka mpagarariye rya Green party nuko aka gace kazagaruka uko kahoze nkagateza imbere nkuko twari twabitangiye turi abanyeshuri ndetse n’ubucuruzi nzabuzahura mu Cyarabu habaye amatongo nzakora ibishoboka byose havuguruwe mbazazwa nuko habaye amatongo”.

Yasabye, abaturage b’i Huye, ko kugirango bishoboke nuko bazamutora, Ati:”Ibi kugirango mbashe kubishyira mu bikorwa nuko muzaba mwashyigikiye Tariki ya 15/7/2024 mugashyira igikumwe ku ifoto yanjye ,sibyo hanyuma hari n’abazafasha gushyira mu bikorwa amategeko (,Abadepite) bo muzabatora mushyira igikumwe ku nyoni ya Kagoma”.

Bamwe mu baturage bitabiriye kumva imigabo n’imigambi ya Dr Frank Habineza bari benshi babwiye HANGA NEWS ko bishimiye Kandi bashimira uburyo yabijeje kuzamura ibikorwaremezo by’umujyi wa Huye, Ati:”Twishimiye ijambo yatugejeho, tuzamutora kuko yatwijeje ko azazahura umujyi wacu wabaye itongo”.

Ahari amaduka akomeye mu Cyarabu habaye amatongo.

Kuba umujyi utavugururwa ngo utere imbere nibyo bababaje Dr Frank Habineza, yizeza ab’i Huye ko bamutoye azawuvugurura.

Ahageze yakiriwe n’imbaga y’abaturage ubona ko bamwishimiye nawe arimo agenda abasuhuza.

Yahageze acungiwe umutekano muburyo bukomeye cyane.

Ahageze yakiriwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Abaturage bari benshi Kandi bamwishimiye.

Imbaga y’abaturage yari yakubuse yuzuye baje kumwakira.

Byari ibyishimo I Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *