Ngororero:Dr Frank yasabye abaturage ba Kabaya kunga Ubumwe mu rwego rwo gusigasira Amahoro n’iterambere
Kandida Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) , Dr Frank Habineza ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wo kuyobora u Rwanda yabikomereje mu karere ka Ngororero, mu ntara y’uburengerazuba.
Hari ku isaha ya Saa munani z’uyu wa Gatandatu Tariki ya 29/6/2024 , nibwo umuyobozi w’iri shyaka yarasesekaye mu murenge wa Kabaya, yari acungiwe umutekano nkuko bisanzwe, ahageze yakiriwe n’imbaga y’abaturage higanjemo abarwanashyaka.
Yakiriwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero, aho yavuze ko mu gihugu harimo gukorwa ibikorwa bibiri birimo kwamamaza abantu batatu baharanira kuyobora u Rwanda , ndetse ko hari n’abandi biyamamaza kujya mu nteko ishingamatego y’u Rwanda.
Yagize, ati:”Duhaye ikaze abarwanashyaka ba Green party, twishimiye no kwakira Kandida Perezida Dr Frank Habineza, icyo nsaba abaturage bacu nuko babatega amatwi hanyuma banyurwa n’imigabo n’imigambi yanyu bazabatora, icyo nongeraho nuko hari benshi bazaza kwiyamamaza bazashishoze bahitemo abingirakamaro bazabafasha gutera imbere”.
Mu ijambo yagejeje kubitabiriye, Dr Frank Habineza yakomoje k’ubumwe bw’abanyarwanda aho yasabye abaturage ba Kabaya ko basigasira Ubumwe kuko nibwo soko y’amahoro n’iterambere , Ati:'”Ibyo dushingiyeho nk’ishyaka rya Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, n’Amahoro n’iterambere byose twabigeraho twunze Ubumwe”.
Yakomeje asaba abaturage ko , bakwiye kwitandukanya n’icyibi cyatuma hazamo umwiryane, Ati:”Ngirango mwese murabizi ko, igihugu cyacu gishyize imbaraga mu kwimakaza ihame rya Demokarasi n’ubumwe, natwe muri Green party nuwo murongo turimo kuko nta bumwe buhari twasubira inyuma mu iterambere tugezemo”.
Dr Frank Habineza, yakomeje avuga ko, yaje Kabaya nk’umuvandimwe wabo ubifuriza ibyiza , abasaba kumushyigikira bamutora, Ati:”Icyo mbasaba ku itariki ya 15/7/2024 nuko muzazinduka mujya gutora, muzahitemo neza inzina ryanye ribanzirizwa n’ifoto muzabona mu ikarita y’itora nubwo ntazi umwanya nzaba ndiho, ariko uku mubona ni Nako muzasanga ku ikarita y’itora, sibyo gusa ishyaka ryacu Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije dufite ikirango cy’inyoni ya Kagoma, nimuyibona ku ikarita y’itora muzahashyire igikumwe muzaba muhisemo neza muduhaye amahirwe yo kwinjira mu nteko ishingamatego amategeko y’u Rwanda kubashyiriraho amategeko ababereye”.
Bamwe mu baturage babwiye HANGA NEWS ko, bumvise imigabo n’imigambi ya Dr Frank Habineza irabanyura, cyane abacuruzi bavuze ko ibyo kubagabanyiriza imisoro ari inkuru nziza izatuma bamutora, Ati:”Twumvise ko , tumutoye azatugabanyiriza imisoro, byadufashije tuzamutora ”.
Hari na bamwe mu babyeyi bavuze ko, bishimiye ko yaharaniye kugabanya imisoro y’ubukode by’ubutaka, nawe abizeza ko bamutoye ntawuzongera gusorera ubutaka bwe gakondo, Ati:”Ntabwo byumvika ukuntu umuntu asorera ubutaka gakondo yaranzwe n’Ababyeyi , mushyigikiye ngere muri Village Urugwiro nzawukuraho burundu”.

Abaturage ubwo bari mu byishimo biteguye Dr Frank Habineza.

Yahageze agenda abasuhuza, bari benshi baje kumwakira.

Dr Frank Habineza, yahageze ari kumwe na Madamu we.

Abaturage ba Kabaya bashimangiye ko bazamutora.

Byari ibyishimo.

Abaturage ba Kabaya bitabiriye Ara benshi cyane.

Dr Frank Habineza,yaracungiwe umutekano muburyo bukomeye.

Abaturage bacinnye akadiho karahava.

Hari abayobozi mu nzego z’ibanze.

Bashimangiye ko bazatora kuri Kagoma

