Perezida Kagame yashimye ko uruganda rwa BioNTech rurimo kugirwamo uruhare n’Abanyafurika

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko gukorera inkingo muri Afurika, zifashisha ikoranabuhanga rigezweho bishoboka kandi ko ari ingenzi.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo gutaha ahazakorera uruganda rwa BioNTech rukora inkingo n’imiti.

Igice cya mbere cy’uru ruganda ruzakora inkingo za Covid-19, Malaria n’igituntu cyamaze kuzura.

Perezida Kagame yibukije ko iki gitekerezo cyavutse ubwo isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 ariko Afurika igorwa no kubona inkingo, bituma ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe biyemeza ko iki kibazo kitazongera kubaho.

Yavuze ko hari abagaragazaga ko uruganda rufite ikoranabuhanga rya mRNA rikoreshwa na BioNtech ritashoboka muri Afurika, ariko ko bibeshyaga.

Perezida Kagame yashimye ko uru ruganda rurimo kugirwamo uruhare n’Abanyafurika.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzatangira gukora inkingo mu mwaka utaha wa 2024, aho buri mwaka ruzajya rukora doze miliyoni 50 z’inkingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *