Nyarugenge-Gitega:Baratabaza, abana babiri bato bari kwangara Nyina afungiye mu nzereri I Gikondo azira Uburaya

Mu murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge, mu kagari k’Agacyamo , mu mudugudu w’amahoro, barimo gutabaza kubera abana bato babiri bari kwangara Nyina ubabyara witwa Kagoyire Samila afungiye mu nzererezi , ubuyobozi buvuga ko bamutwayeyo kubera akora umwuga wo kwicuruza ( Uburaya).

Idrisaa Habimana, SEDO w’akagali k’Agacyamo yabwiye HANGA News ko uyu mubyeyi Kagoyire Samila bamutwaye kuwa gatanu Tariki ya 1/9/2023  mu kigo ngororamuco I Gikondo kugirango agororwe kubera bamutwaye ari ku muhanda ahazwi ko hahagarara abagore bicuruza, Ati:”Nibyo Koko, uyu mugore Kagoyire kwamusanze mu muhanda ahagaze mu ijoro tumubaza impamvu ari ku muhanda yataye abana mu nzu , ntacyo yadushubije tumutwara mu kagali ngo tumubaze impamvu ata abana mu nzu akaza mu muhanda , tubona arimo kujijisha Kandi tuzi neza ko aho twamusanze hakunze kuza abagore bicuruza, nibwo twahise tumutwara mu kigo cy’inzererezi I Gikondo ngo agororwe ”.

Yakomeje ,avuga ko kubera uburenganzira bw’abana baje kumwaka ifunguzo kugirango bakure abana mu nzu , arazimana biba ngombwa ko bica urugi kugirango bavemo, ati:”Mu gitondo , ubuyobozi bw’umudugudu bwaduhaye Raporo ko abana baheze mu nzu dufata icyemezo ko twica urugi tubakuramo ,ariko nyiri nzu tumubwira ko agomba kubitaho ,ariko ibintu bye kubera twishe urugi tubitwara mu kagali ,niho bibitse”.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugoro ,bavuze ko bibaje kubona abayobozi mu kagali k’Agacyamo bangaza abana bato, kuko umwe afite Imyaka 8 undi afite Imyaka 6, ati:”Nutwana duto cyane , twirirwa tuzerera mu ngo z’abaturage ubona duteye agahinda kubera nta mwenda badusigiye abayobozi bayitwaye bayifungiye mu kagali , nta koga barasaba nabi cyane , twe nk’abaturage turabireba bikatubabaza cyane ,tukabona ko dufite abayobozi badashyira mu gaciro kuko aba bana ntibakwiye kwangara Nyina afungiye ubusa mu nzererezi kuko tumuzi nk’umuturage utagira Urugomo cyangwa ubujura cyeretse iyo ngeso yo kwicuruza gusa”.

Umwe mu bayobozi ushinzwe umutekano muri Gitega, utifuje ko dushyira amazina mu nkuru ye, yagaye cyane abayobozi mu nzego z’abaze kuko ibyo bakoze bari kubanza gushishoza , cyane uburenganzira bw’abana bukaza mbere, ati:”Ubu se? ko amashuri agiye gutangira bitagenda gute?? , ndabasaba bakore raporo mu mudugudu bayijyane I Gikondo ndizera ko bamufungura”.

Aba bato ,birirwa bangara bari gutabariza, nyina afungiye mu nzereri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *