Ngororero:Abaturage bahangayikishijwe n’abana bataye amashuri bacukura amabuye y’agaciro mu mirima bangiza ibidukikije

Abaturage batuye mu mudugudu wa Gapfura, mu kagari ka Rusororo, umurenge wa Muhororo,akarere ka Ngororero, bahangayikishijwe n’abantu bigize ibihazi harimo n’abana bataye amashuri bangiza imirima yabo n’imigano yatewe n’inkeragutabara mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije.

HANGA NEWS, uyu wa 9/4/2023 ubwo twari muri Kano gace, abavuganye n’itangazamakuru batubwiye uburyo bakubitirwa mu mirima yabo , iki kibazo ubuyobozi bw’ibanze bwagikoreye raporo nkuko umuyobozi w’umudugudu Uwamahoro Didacinne yabibwiye HANGA News ko batiyitanze kugera mu karere ndetse no kuri RIB na Polisi ariko ntacyo babikozeho.

Meya wa Ngororero, Christopher Nkunsi ku murongo wa telefoni yabwiye HANGA News ko iki kibazo bagiye kugukurikirana, ati:”Ntabwo byemewe ko bacukura amabuye y’agaciro nta byangombwa, abana bataye amashuri bo turahita tubafata basubire mu ishuri ”.

Nubwo Meya , yavuze ko iki kibazo kigiye gukemuka , abaturage nta kizere bafite kuko bimaze igihe akarere kabarerega ko baza kubafasha amaso yaheze mu kirere.

Birasaba inzego bireba , nka REMA cyangwa RMB na Minisiteri y’ubutegetsi bw’iguhugu hamwe na Minisiteri y’uburezi kumanuka bagakemura iki kibazo ntawurahasiga ubuzima.

Imirima yabo barayitengagura bacukura amabuye y’agaciro.

Barasaba ko aba bana basubira mu mashuri.

Iki kibazo kirasaba ko inzego zigihagurikira ,abana bataye amashuri birirwa bacukura amabuye y’agaciro.

Bangiza ibidukikishe.

Imirima yabo barayitengaguye , bishobora no guteza impanuka.

Abana birirwa mu migezi batega amabuye y’agaciro.

Bigize ibihazi, bacukura amabuye mu mirima y’abaturage kungufu.

Bahagize mu butayu.

Raporo yinzego z’ibanze ariko meya ntacyo yabikozeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *