Umurenge wa Kigali:Hibutswe amateka y’Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo barimo n’ababaga bakiri bazima
Bamwe mu barokotse Jenoside mu Karere ka Ka Nyarugenge , cyane mu murenge wa Kigali bagarutse ku mateka ashaririye banyuzemo yasize benshi bambuwe ubuzima barimo n’abajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge cyabimburiwe no gushyira indabo mu mugezi wa Nyabarongo no ku rwibutso rwubatse kuri Ruliba hazirikanwa imbaga y’Abatusi biciwe muri kariya gace.
Cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’akarere,Emmy NGABONZIZA, IBUKA, Inzego z’umutekano, imbaga y’abaturage n’abandi bashyitsi batandukanye.
Abagize Itsinda ry’Inararibonye barimo gusangiza abitabiriye Kwibuka mu murenge wa Kigali amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyanyuzemo kuva ku mwaduko w’abazungu, Repubulika I n’iya II, ihagarika rya Jenoside na RPF ndetse bagaruka no ku rugendo rwo kubaka Igihugu.
Basabye buri wese yaba muto cyangwa mukuru, yaba umuyobozi cyangwa umuturage usanzwe kuba maso no gukunda Igihugu kugira ngo aya mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaranze Igihugu atazasubira kubaho ukundi.
Gitifu w’umurenge wa Kigali , Ntirushwa Christopher asobanura aho baje kwibukura , yagize ati:”Aha kuri Ruliba hafi ya Nyabarongo ni mu cyahoze cyitwa Komini Butamwa ,ubu cyavuyemo imirenge 2 ariyo Kigali na Mageragere. Ni hafi y’Umusozi bitaga Ruzirabatutsi wiciweho Abatutsi batagira umubare. Hafi aha hari ikiraro cya Nyabarongo naho hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi”.
Mirindi Antoine, umwe mu barokokeye kuri Ruliba yavuze ko mu 1962 yari afite imyaka 9 se umubyara yari umuganga ariko Leta ya Kayibanda ikomeza kumutoteza kugeza bamwishe. Mu kumushyingura nta muturage n’umwe wabatabaye ahubwo yashyinguwe n’abagororwa n’umugore we gusa.
Yashimiye Ingabo zari Iza RPF Inkotanyi zabarokoye ubu akaba atekanye mu gihugu cye ntawe umuhiga.
Visi Perezida wa IBUKA mu karere ka #
ka Nyarugenge yihanganishije ababuze ababo abasaba gukomera bagaharanira kubaho ntibaheranwe n’agahinda. Yasabye ko abafite agahinda gakabije bakwitabwaho bagafashwa kubona inzobere zivura ibikomere.
Yagarutse ku bibazo by’Ingengabitekerezo ya Jenoside aho bamwe mu barokotse babwirwa amagambo mabi bikabatera ihungabana. Asaba ko abarokotse barushaho gufashwa abacikirije amashuri bagahabwa amahirwe yo kwiga imyuga. Yashimiye Leta uburyo yita ku bibazo by’Abarokotse Jenoside.
DEA Emmy NGABONZIZA ,yavuze ko mu mahitamo y’ibyiciro by’Abanyarwanda batubanjirije tubonamo ababaye ibigwari bakarimbura abenegihugu ariko hari n’abahagurutse barabyamagana ndetse barabirwanya.
Ati: “Umukoro dufite natwe ni uguhitamo icyiza twakora nk’Abanyarwanda tugakomeza gusigasira Ubumwe bwacu”.
Yasabye Ababyeyi kubwiza ukuri abana ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse asaba buri wese kujya ku ruhande rwiza rw’amateka.

DEA Emmy NGABONZIZA, ubwo yashyiraga Indabo ku rwibutso ruhari.

Yakurikijeho gushyira Indabo mu mugezi wa Nyabarongo hibukwa Abatutsi bishwe bakajugunywamo.

Hari n’Inzego z’umutekano n’abayobozi batandukanye. Hamwe na Gitifu w’umurenge Christopher.

Mu biganiro byatanzwe abaturage bari bicaye bateze amatwi.

Inzego z’umutekano zitabiriye ibiganiro.

Itsinda ry’inzobere zatanze ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aho umuhango wo Kwibuka wabereye.

