Huye-ISAR SONGA: 17 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro
Tariki ya 28/4/2023 , Mu karere ka Huye, umurenge wa Kinazi, haribukwa Abatutsi barenga ibihumbi 40,000 biciwe muri ISAR SONGA.
Abitabiriye bunamiye kandi baha icyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe bashyinguye mu nzibutso zose; hamwe n’abajugunywe ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka, n’abatawe mu migezi n’inzuzi.
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Songa mu murenge wa Kinazi , niho hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Dr Uwamariya, Minisitiri w’uburezi, aho yifatanyije n’abaturage hashyingurwa mu cyubahiro imibiri 17.
17 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kinazi uyu munsi, baje basanga abandi ibihumbi 43 basanzwe bahashyinguye.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Ange Sebutege yashimiye ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimiye gahunda za leta zigenerwa Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside. Yagaragaje ko hazakomezwa kubungabungwa amateka ya Jenoside.

Imibiri 17 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mucyubahiro.

Hari inzego z’umutekano.

Bamwe mu baturage bitabiriye.

Minisitiri w’uburezi, Uwamariya yifatanyije n’abaturage b’i Huye-Kinazi kwibuka.

Meya wa Huye, Ange Sebutege avuga Ijambo ry’ihumure.

