Bruce Melodie yakoze indirimbo bamwe bafashe nko kujijisha ko ari Bihemu (Umwambuzi)

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yise ‘Urabinyegeza’ ikubiyemo ubutumwa bw’inkuru mpamo y’ibyamubayeho ubwo yari afungiye i Burundi.

Iyi ndirimo bamwe bayifashe nkaho ari kujijisha ko yambuye , kuri social media abatanze ibitekerezo, bagize ,bati:'”Ibyo kuvuga ko yakoze indirimbo ntabwo tubyanze, ariko yagakwiye kubanza gusaba imbabazi kuko twe nk’abakunzi be twabonye ibyamubayeho turumirwa”.

Yemeye kwishyura kuko yakiriye amafaranga ,ati:”Iyo abona byanze atazitabira igitaramo agasubiza amafaranga y’abandi…. none ubwo rero yagiye I Bujumbura azi neza ko yambuye byari kumugwa amahoro, kimwe nawe n’abandi bahanzi bafite umuco mubi bakwiye kubicikaho kuko biratugayisha twe nk’abafana iyo tubibonye bituma tubavaho kuko ntiwakwishimira gufata umutubuzi cyangwa umwambuzi”.

Bruce Melodie,HANGA News twamushatse ngo agire icyo atubwira ntibyakunda , twifuzaga kumubaza niba yiteguye gusaba imbabazi abafana be nkuko babyifuza kubera yabasebeje.

Igihe yabonetse  tuzabishyira mu nkuru itaha.

Tubibutse ko iyi ndirimbo yayishyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022, nyuma y’amasaha macye ageze mu Rwanda, avuye i Burundi aho yagiriye ibihe bibi bivanze n’ibyiza.

Indirimbo ‘Urabinyegeza’ ni ijambo ry’Ikirundi bishatse kuvuga tugenekereje mu Kinyarwanda ngo ‘urabihisha’, Bruce Melodie yavuze ko ari inkuru mpamo y’ibyamubayeho i Bujumbura ubwo yafungwaga biturutse ku bwumvikane bucye yagiranye n’umushoramari Bankuwiha Toussain.

Mu butumwa yanditse asobanura iyi ndirimbo yavuze ko ubwo yari muri kasho i Burundi yasenze kugeza ubwo mu masengesho havuyemo indirimbo ari nayo yakoze ahita ayishyira hanze.

Yagize ati “Ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo, mu bihe bishize nanyuze mu bihe by’umwijima, narasenze ndi muri kasho, indirimbo ivuka mu masengesho yanjye. Iyi ndirimbo ndayibatuye.”

Muri iyi ndirimbo avugamo ko buri ku Cyumweru azajya ajya mu rusengero gushima Imana ku bw’ibyo yamukoreye kuko yamenye ko Yesu amukunda.

Ati “Amenya ko nayobye akanyobora inzira ikwiriye..”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *