Gitega: Mu mudugudu w’Umuseke haravugwa urugomo hari umuryango utabaza batwikiye Imyenda
Mu murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge,mu mujyi wa Kigali, hari umuryango urimo gutabaza uvuga ko ukomeje gukorerwa itotezwa n’urugomo kugeza ubwo mu ijoro ryakeye kuri iki cyumweru, aho bari banitse Imyenda abagizi ba nabi bayitwitse.
Mu gitondo cy’uyu wa wa mbere Tariki ya 23/6/2025 HANGA NEWS twari mu mudugudu w’Umuseke mu kagari K’Akabahizi tuganira n’abaturage ndetse n’uyu muryango wakorewe urugomo batubwira ko, ikibazo cy’umuryango wa Ntawangundi Theoneste kimaze igihe n’inzego z’ibaze bakizi bahora bunga uyu muryango na bamwe mu babakorera urugomo ariko nta musaruro bitanga.
Ntawangundi Theoneste, yatubwiye ko ikibazo bahorana nk’umuryango n’abantu batoteza umugore we witwa Mukamwiza Chantal bamwita amazi amutesha agaciro, Ati:””Umugore wanjye ahorana agahinda….ibaze ko hari abantu bahora bamwita inzoka …. nawe yaza akandirira ambaza niba koko asanayo, ntabura icyo mubwira”’.
Yakomeje avuga ko, abakora ibyo bamaze kubatwikira inshuro ebyiri Imana ikinga akaboko, Ati:”Bwa mbere baratwitse bahera ku cyumba turyamamo tubumvise tuvuza induru umuriro tuwuzimya kare utaragera ku nzu yose, none mu ijoro ryakeye bacunze tudahari aho twanitse imyenda barayitwika… baduhamaye turatabara tuzimya mike yari isigaye”.
Uyu muryango uvuga ko, abakora ibi bamwe bazwi ariko bahora baregerwa ubuyobozi bw’umudugudu ntibugire icyo bubikoraho.
HANGA NEWS twaje kwegera Umuyobozi w’umudugudu w’umuseke atubwira ko bahawe amakuru mu ijoro bihutira gutabara basanga imyenda iri gushya , ariko mu gitondo bakoze raporo bayishyikiriza akagari nubwo ntawe bacyeka waba wabikoze cyangwa ibyihishe inyuma.
Uyu muryango,urimo gusaba inzego bireba gukora iperereza kuko Chantal Mukamwiza ahora atambuka bakamutangira mu nzira bamubwira ko igihe nikigera bazamwereka.
Umutoni Clarrisse na Mukashema Emelienne ni bamwe mu baturage babwiye HANGA NEWS ko, iki kibazo bakizi bahora bibaza impanvu kidahabwa umurongo , bavuze ko uyu mubyeyi mu nteko z’abaturage aho agaragaza itotezwa agira ubuyobozi bukabyumva bagatumiza abo bafitanye ibibazo bakabunga , ariko ntibanyurwa kuba ngo bageze aho batangiye gutwikira umuntu birenze ubwumvikane, hakwiye gukorwa iperereza ababigizemo uruhare bose bafatwe baryozwe iki cyaha.
Mubo bashyira mu majwi harimo uwitwa,Hagenimana Eric, Nyandwi Joseph, na
Mukamazera. Ndetse n’Umuyobozi w’uyu Mudugudu nawe arashyirwa mu majwi ngo bigeze kugirana ikibazo ubuyobozi bw’umurenge wa Gutega n’akagari burabunga nubwo byameye ariko uyu Chantal Mukamwiza yeguye muri Komite y’umudugudu.
Emma Claudine Ntirenganya, umuyobozi w’umujyi wa Kigali, HANGA NEWS twagerageje kumuvugisha kuri iki kibazo atubwira ko ahuze, Yagize ati:”‘Sorry, simboneka ubu nonaha ndaguhamagara. Thanks”.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, twarinze isohoka ntacyo aradutangira nagira icyo atubwira kuri iki kibazo turabishyira mu nkuru itaha.

Imyenda yasigaye babashije gutabara itarafatwa n’inkongi.

Umuryango banyuzemo binjira bagatwika iyo myenda.

Barasaba iperereza ryimbutse abakoze ibi byo gutwita iyi myenda bafatwe.

