Jali-Nyakabungo:Umugabo warutwaye umugore we ku Igare baguye mu kiraro batabawe basanga umugore Yapfuye
Mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo,mu kagali ka Nyakabungo, Umudugudu wa Ruhihi, hari ku isaha ya saa moya za mu gitondo z’uyu wa 23/4/2025 habereye impanuka iteye ubwoba yahitanye umugore w’imyaka 45.

HANGA NEWS ku makuru twahawe n’abanyerondo bari mu kazi batubwiye ko umugabo witwa Nyabyenda Jean Paul uzwi ku izina rya (Mushi) ufite Imyaka 50 warutwaye umugore we kwigare bajya mu isoko ryo kwa Mutangana I Nyabugogo, bituye mu kiraro bombi umudamu we witwa Mukangendo Jeanne ufite Imyaka 45 ahita yitaba Imana nkuko byemejwe n’abaganga baje mu mangukiragutabara (Embullance).

Ubwo twari ahabereye iyi mpanuka Embullance, yajyanye umugabo kwamuganga
Ku bitaro bya Nyarugenge ngo yitabweho n’abaganga.

Abaturage baganiriye na HANGA NEWS batubwiye ko Nyakwigendera asize umuryango w’abana 9 harimo n’ uruhinja rw’amezi ane, bakaba batuye mu kagari ka Buhiza, umudugudu w’Akabande aho bacumbitse kuko baturutse mu murenge wa Gisozi aho bimuwe mu manegeka.

Igare yaratwaye bariho bombi bakaza gukora impanuka.

