Kigali:Komite Nshya ya Koperative Imena Security Service yatowe biyemeje guhashya ibibazo bibangamiye umutekano w’abaturage

Imena Security Service, ni Koperative ifite ikicaro mu mujyi wa Kigali,mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Gitega.

Uyu wa 1/3/2025, hateranye inteko rusange y’abanyamuryango hagamijwe kwigira hamwe uko bateza imbere iyi Koperative mu guha service nziza abayigana no gukemura bimwe mu bibazo byabadindizaga mu iterambere.

Rubyagira Evarsite , wotorewe kuyobora iyi koperative asimbiye Kabarisa Evarsite yabwiye itangazamakuru ko ashimiye abanyamuryango ikizere bamugiriye abizeza ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango.

Ati:”Ndabashimiye ikizere bangiriye , Si ubwa mbere nyoboye Koperative mfite ubunararibonye, ndabizeza ubufatanye bwiza, icyo nshyize imbere ni uguharanira ko byibuze buri munyamuryango agomba kubaho neza abicyesha iyi Koperative”.

Yakomeje avuga ko, service batanga ishingiye wa bantu n’ibintu byabo, ati:”Twe kuri Koperative icunga umutekano muri rusange , icyo dushyize imbere n’ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu hose mu gihugu, ducunga umutekano w’ibigo byigenga, abantu ku Giti cyabo, ibintu by’abantu ku nsengero na za kiriziya n’ahandi hose cyane ku bigo by’amashuri , icyo twizeza abatugana nuko dufite abarinzi beza babigize umwuga.. batugane kuko abo tumaze gukorana nibo bazi Ibyiza byacu”.

Yasoje avuga ko, hari ibibazo yasanze bihari byasizwe na komite icyuye igihe ariko byoroshye kuko agiye kubishyira ku murongo nta cyananirana kubera bashyize hamwe na komite Nshya.

Abari bagize iyi Koperative Manda yabo icyuye igihe yari iyobowe na Kabarisa Evarsite, aho yari kumwe na Ngabonzima John, Muhimundu Shamila, Mukandahayo Lorance na Kanamugire Francois.

Nubwo bacyuye igihe hari byinshi bavugwaho byo kunyereza umutungo wa Koperative iyi komite Nshya igiyeho ivuga ko bagiye kugenzura bifashishije Audit nyuma nibwo bazamenya icyo gukora mu nyungu z’abanyamuryango.

Naho komite Nshya yatowe iyobowe na Rubyagira Evarsite igizwe na Mukandahayo Lorance, Bizimungu Ismail, Sebahizi Thomas na Dushimiyimana Damescene.

Naho komite ngenzuzi igizwe:
Nkurunziza Francois , Muhimundu Shamila na Nshimiyimana Patrick

Twababwira ko, iyi Koperative yatangiye imirimo mu mwaka wa 2021 iza kubona ubuzima gatozi bahawe na RCA (Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda) mu mwaka wa 2023, yari igizwe n’abanyamuryango 14 ariko ubu bongeweho abandi 4 bageze kuri 18.

Bafite abasekirite babyigiye bazi gucunga umutekano.

Abasekirite ba ICSS mu kazi baba bafite discipline.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *