Kamonyi-Runda:Impungenge ku kizu gicururizwamo amacupa y’inzoga za Rikeri batoraguye -Abayatwara ngo bayashyiramo Inzoga za magendu

Bamwe mu baturage ,mu murenge wa Runda,akarere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo,bavuga batewe impungenge n’ikizu cy’ibibati bavuga ko gikorerwamo imirimo idasobanutse.

Abaganiriye na HANGA NEWS uyu wa 27/8/2025 batubwiye ko ibikorwa bibera muri iyi nzu budasobanutse,Ati:'”Tubona imodoka ziza mu ijoro zipakiye ibipfurumba by’imifuka ubona ko bafite ibyo bahisha, nta muntu batuma uhagera kandi ducyeka ko nta buyobozi buhagera kuko bakorera mu kizu cy’ibibati ubona ko cyasenyutse”.

HANGA NEWS, ubwo twahagera twasanze iyi nzu yuzuyemo imufuka nyinshi, hari n’abagore benshi buri umwe yicaranye ibasi irimo amazi n’isabune yoza amacupa mato yo mu bwoko bwa Rikeri.

Twagerageje kuvugana numwe mu bagore uhagarariye imirimo ikorerwamo , ntibyakunze kuko yatwutse inabi yenda no kurwana avuga ko adakeneye abashyitsi, Ati:”Ntabwo hano tuba dushaka abashyitsi, rero mujyende cyangwa turwanire hano, tumubwiye ko turi itangazamakuru adusibiza ko nta makuru yatanga”.

Amakuru twamenye nuko aya macupa boza, ngo bafite isoko rinini cyane , abaza kuyatwara ni bamwe bakora inzoga z’inyiganano zo mu bwoko bwa Rikeri, umwe ufite uruganda yatubwiye ko aya macupa yakoresheje atemewe kongera gukora ngo ashyirwemo ibinyobwa kuko mu Rwanda nta mashini zabugenewe zihari, Ati:”Abo bayagura n’abapirateri rwose, kandi ibyo bakora n’uburozi baba baroga abantu, abo rero bayoza mubibwire inzego zibafate barekere kuroga abanyarwanda”.

FDA ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, gitangaza ko mu Rwanda inganda zifite uburenganzira bwo koza amacupa yakoreshejwe ari ebyiri gusa, izindi Zaba zibikora bitemewe.

HANGA NEWS, hari amakuru yandi tugikurikirana ko aya macupa yaba akoreshwa mu nganda yavuyemo. nk’uko abo twasanze bayoboza batubwiye…

Abayoza ubona ko nta suku bagira.

Barasaba inzego bireba gukurikirana aba boza aya macupa bakamenya inganda bakorana.

Iki kizu bakoreramo huyuye amacupa menshi.

Aho iki kizu giherereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *