Nyanza:Meya yashyizeho abayobozi ba Koperative biteza imvururu kuri Site ikorerwaho ibizami byo gutwara ibinyabiziga

Ihurizo rikomeye kuri site ikorerwaho ibizami byo gutwara ibinyabiziga ya Nyanza , Meya Ntazinda Erasme yashyizeho abayobozi ba Koperative Coasnya biteza umwiryane mu banyamuryango.

Meya ubwo yavuganaga na HANGA NEWS yabihakanye yivuye Inyuma ko nta ruhare yagize mu gushinga iyi Koperative no gushyiraho abayobozi.

Abavuganye na HANGA NEWS, uyu 6/1/2025 bavuze ko batanyuzwe n’uburyo Meya aza akabashyiriraho abayobozi mu gihe bari basanzwe bafite abayobozi, bazwi n’ubuyobozi bwa A.N.P.A.E.R (Ihuriro ry’abafite ibigo byigisha gutwara ibinyabiza mu Rwanda).

Ati:”Twatunguwe no kubona Meya mu rucyerera saa kumi nebyiri yambaye imyenda ya Siporo (Tiriningi),aza kuri Site yacu akadukoresha Inama atwereka abayobozi bashya ba Koperative, Kandi uwari utuyoboye baramufunze nibyo akurikiranyweho kuri twe tubona bidasobanutse”.

Bakomeje bagira bati:”Umuyobozi wacu Niyitegaka Eliezel, ubu arafunze mu buryo twe tubona ari akagambane kabamwe muri twe bashaka guhirika ubuyobozi ngo bashinge Koperative yabo, ubona ko bashyingikiwe n’ubuyobozi bw’akarere kuko Meya niwe yaje kubatumurikira avuga ko utazabakurikira atemerewe gukorera kuri iyi site, biravugwa ko,ubiri inyuma ari uwitwa MANIRABARUTA Alexander ari kumwe n’abandi ari nabo batanze ikirego kuri RIB bashinja Eliezel kunyereza umutungo Kandi bose basinya ku ifaranga ryose risohoka none barimo kwidedebya bashaka no kuyobora mu gihe mugenzi wabo ufunzwe nta genzura ( Audit) yakorewe ngo batwereke uburyo bafatanyije kunyereza umutungo”.

Meya ,Ntazinda Erasme mu kiganiro na HANGA NEWS yahakanye yivuye Inyuma ko atigeze yimika Koperative ahubwo yashyizeho abayobozi mu rwego rwo kurwanya akajagari n’imiyoborere mibi iragwa kuri site, Yagize ati:”Nta nyungu n’imwe mfite muri iriya Koperative, nibashaka babakureho bitorere abo bashaka twabahaye iminsi itatu yo kuyobora”.

Nubwo Meya ahakana ko ,atashyizeho ubuyobozi bavuga ko, ku wa mbere mu rucyerera batunguwe nuko yaberetse abayobozi bashya harimo abavugwa no muri case iri muri RIB n’umwe utaramara Ukwezi kuri iyi site wagizwe umuyobozi, ngo barimo kwigamba ko bashyizweho n’ubuyobozi kandi n’ibyangombwa bya Koperative by’ubuzima gatozi Meya yabafashije kubibona vuba kuko mu gihe kitarenze Ukwezi byari byarangiye kuboneka.

Barimo gutakambira nyakubahwa Perezida Kagame, ngo bafashwe gukemurirwa ibibazo kuko Meya wakagombye kubafasha ariwe urimo kubazanamo umwiryane abatsindagiraho abayobozi batishimiye, bavuga ko nta gikozwe haza guturika ikintu kinini kuko batangiye kwiremamo udutsiko no kugambana , Umuyobozi wabo Eliezel afunzwe muburyo bwo kubatera ubwoba no kubacecekesha kugirango hakorwe ibyo bishakiye, Umutungo bavuga ko yanyereje ntabwo babyemera amafaranga yose yasaruzwaga yajyaga kuri konti bahuriyeho ku buryo yajyaga kuvaho basinyaga bose , hari nayo bashyiraga kuri konti ya A.N.P.E.A.R .bakibaza impamvu umwe afunzwe abandi bakidejyembya ubuyobozi bukabagororera kubashyira mu buyobozi,ari naho bashingira bavuga ko Meya afitemo ukuboko,hibazwa nicyo agamije. Banibaza n’impamvu A.N.P.A.E.R yihakana intumwa yabo yashyizeho kuyobora” iyo site.

HANGA News, twagerageje kuvugisha umuyobozi wa A.N.P.E.A.R Jean Paul Habumugisha ntibyakunda , nawe arashyirwa mu majwi ko ntacyo yabafashije kubera inyungu ze , kuko site ya Nyanza iramutse isenyutse bajya mu kibuga cye yujuje mu karere ka Ruhango. Biravugwa ko Eliezel ufunzwe yamwihakanye Kandi ku rubuga abayobozi ba Site mu gihugu bahuriyeho twateyeyo imboni dusanga barandikiye Jean Paul bamusana gutabara Eliezel aho yabasubije ko arimo kubikurikira bidakwiye ko atereranwa ,ari umukozi washyizeho na A.N.P.AE.R , uyu Jean Paul Habumugisha Tubibutse ko, ari umuyobozi w’ikigo cya APAFORME Driving school ikigo kigisha gutwara ibinyabiziga.

Meya wa Nyanza,ubwo yari mu kiganiro na HANGA NEWS.

Abayobozi bavuga ko , aribo Meya yaje kubamurikira mu gitondo yashyizeho bagiye kubayobora.

Ibaruwa igaragaza ko, amafaranga yose yavuye kuri konti babaga bayasinyije Bose, hakibazwa impamvu Eliezel ariwe wafunzwe gusa??? Ibyo bita akagambane gashyigikiwe n’ubuyobozi.

Hari n’ibaruwa igaragaza ko ,aho bakorera ibizami barimo kuhirukanwa nabyo bavuga ko ari akagambane bari gukorera n’ikigo cya Kavumu kubera ari leta bahasigare bonyine.

Bavuga ko ,iki kibuga nyuma yaho akarere kabandikiye ko bahava aricyo Eliezel yahise agura bagiye kwifashisha nubwo ari kure y’akarere. Banamushimira ko ari iterambere yari abagejejeho.

Ikigo Jean Paul Habumugisha abereye umuyobozi, unashyirwa mu majwi kuba ntacyo abamariye mu gukemura ibibazo bibugarije.

Chat za what’s app aho Jean Paul yamenyeshejwe iki kibazo cy’umukozi wabo. Binagaraga ko banamuzi ari kurubuga rwabo.

Ibaruwa igaragaza ko , abayobozi bitabiriye Inama.

Barasaba RIB, gukurikirana iyi UPI, uburyo yakoresheje.

Haravugwa byinshi bisaba iperereza ryimbitse. Bigaragara ko imisoro yatanzwe na Eliezel .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *