Ngoma:Kuvugiriza mu ishuri byatumye ushinzwe amasomo atanga igihano cyo kurifunga iminsi itatu abana bataha iwabo

Ku mbuga nkoranyambaga nka X yahoze ari twitter hari gukwirakwira ubutumwa bwa bamwe mu babyeyi binubira ibihano byahawe abana babo.

Ubwo butumwa bugira Buti:”Igihano cyo kumaza umunyeshuri iminsi itanu atiga mu kivugaho iki?

Kuvugiriza mu ishuri bikwiye guhanishwa ikihe gihano?

Ubutumwa bw’umubyeyi bugira Buti:” None ko uburezi buzagorana, ibaze nawe IBURASIRAZUBA, NGOMA, UMURENGE WA MUTENDERI, Kuri GS.BARE.

Ishuri rya MCB S5 , Ejo hashize kuwa 12/11/2024 Prefet ushinzwe amasomo yanyuze ku ishuri ryabo , ngo yumva uvugiriza mu ishuri hari mu gitondo.

Ngo yinjiramo, arababaza, babura uwavugirije, arabahagurutsa bose, arabasohora afunga ishuri barabirukana’.

Uyu munsi ni uwa kabiri batiga, yabahanishije iminsi itatu batiga, ngo bazasubirayo kuwa gatanu tariki 15/11/2024 , baherekejwe n’Ababyeyi.”.

Ubu butumwa bukomeza bugira Buti:”Ikibabaje nuko Ibikoresho byabo byose yarabikingiranye, kuko batahana ibyo baza gukenera, bagataha, nta wufite ikaye yo kwigiramo”.

Aba babyeyi bakomeza bibaza ,ati:”Igitangaje, gufata ishuri, ukaryirukana ngo wumvise uvugiriza!? Nta gihano kindi cyashobokaga !?”.

BIRAKWIYE ko haba hagitangwa ibihano nkibi.

HANGA News, twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’ishuri ntibyakunda, umunsi babonetse bakagira icyo badutangariza kumpamvu zatumye batanga ibi bihano tuzabishyira mu nkuru itaha.

Ibaruwa abana bahawe ngo bashyire ababyeyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *