Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge: Ubushinjacyaha buraregwa guha Imodoka Uwonkunda Oliva mu nzira zishe itegeko
Ubutabera boboneye n’imwe mu nzira irenganura urengana ikunga n’abafitanye amakimbirane.

Tariki ya 7 Ugushyingo 2024, mu Cyumba cya Kane cy’iburanisha mu rukiko rw’isumbuye rwa Nyarugenge ku manza Nshinjabyaha Ngenzi Jean Bosco yaburanaga n’umushinjacyaha Nkurunziza Pascal ku cyaha cyuko yamunyaze Imodoka zo mu bwoko bwa Coaster RAC 590 X na RAD 027B akaziha uwo Nkunda Oliva.
Icyumba kiburanisha cyari cyuzuyemo abantu bingeri zitandukanye baje kumva urubanza rwa Ngenzi Jean Bosco ushaka gusubizwa Imodoka ze, n’umushinjacyaha Nkurunziza Pascal wisobanura uko yatanze Imodoka mu nzira zishe itegeko, icyatunguranye mu rukiko nuko hagaragayemo Uwonkunda Oliva wagabiwe izo mudoka ari nzima zikaba zarapfuye akananirwa kuzibyaza umusaruro.
Inteko iburanisha yatangiye iha ijambo Ngenzi Jean Bosco, yisobanura ku mpamvu yatanze ikirego arega umushinjacyaha witwa Nkurunziza Pascal kuko yigabije umutungo we akawuha uwo batangirana isano witwa Uwonkunda Oliva yitwaje ko bigeze gushakana Kandi baratandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2019.
Icyatumye Ngenzi atanga ikirego arega umushinjacyaha Nkurunziza nuko yamurenganyije akamunyaga umutungo we ,Kandi izo modoka zikaba zarangiritse barazikuyemo Moteri n’andi mapiyesi agize Imodoka. Ibi bikaba ari bimwe mubyo Ngenzi yeretse urukiko.
Inteko iburanisha yahaye ijambo Nkurunziza Pascal nk”umuburanyi ariko na none nk’umushinjacyaha kuko yahagaze mu rukiko yambaye umyambaro ibiri, umwe yarahagaze nkuregwa nkuwahaye Imodoka Uwonkunda Oliva mu nzira zishe itegeko, umwambaro ya kabiri yari ahagaze nk’umushinjacyaha ushinja Ngenzi ko atagaragaje imutungo ugizwe n’izi modoka ebyiri igihe batandukana burundu.
Amategeko agenga Ubushinjacyaha bushaka ibimenyetso bishinja n’ibishinjura ariko imbaga yari yuzuye mu Cyumba kiburanisha yagize iti:”Reka twumve icyo Ubushinjacyaha buvuga mu kirego buregwa na Ngenzi? .
Inteko iburanisha yahaye ijambo umushinjacyaha Nkurunziza kugirango yisobanura kubyo yarezwe na Ngenzi , Nkurunziza agihabwa ijambo yagize ati:”Nyakubwa Perezida w’iburanisha turasabira Ngenzi ko yatanga indishyi za Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda kuko yadusiragije mu manza”.
Ibyaha byose byarenze Nkurunziza Pascal nta bisobanuro yabitanzeho bitanga ubutabera, undi wagaragare muri uru rubanza atunguranye ni Uwonkunda Oliva waje avuga ko Imodoka zitigeze zigaragara igihe batandukanana na Ngenzi burundu.
Bamwe mu banyamategeko bari ku rukiko bakurikiranaga urubanza tuganira banze ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati: “Umushinjacyaha Nkurunziza Pascal yakoresheje ububasha ahabwa n’itegeko anyuranya n’indahiro umukozi wa Leta arahira iyo atangira akazi imubuza gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite, ariko we yarazimoresheje kuko arimo aranabirerwa Kandi nuwo yagabiye izo modoka yananiwe kuzicunga zarangiritse”.
Uyu munyanategeko yakomeje agira ati:”Twumvuse Ngenzi avuga ko ikibazo cy’amadeni Imodoka zifite hariya niho urukiko rwakabaye rushingira ruzimusubiza kugirango abashe kwishyura amadeni, kuko mwiburana yagaragaje ko ariwe ukomeje kwishyura ayo amadeni”.
Ikinyamakuru HANGA NEWS, twashatse kumenya niba Uwonkunda Oliva ibyo yavugaga asaba urukiko byahabwa agaciro.
Umunyamategeko yagize ati:”Mwiburana kuva Oliva yahabwa ijambo ntiyigeze anyomoza Ngenzi niba Imodoka yahawe zarangiritse cyangwa zitarangiritse ikindi ntiyanagaragaje uko izo modoka bari bazitunze mbere Yuko batandukana burundu, mu gihe Ngenzi yerekaga urukiko ko izo modoka arizo yishakiye amaze gutandukana na Oliva mu mwaka wa 2023”.
HANGA NEWS:Mwe nk’abanyamategeko ni hehe mubona hishwe itegeko? ni na hehe mubona hashyirwa itegeko kugirango uwarenganye arenganurwe?
Umunyamategeko: Ahishwe itegeko naho umushinjacyaha yahaye Imodoka Oliva muburyo bwishe itegeko kuko uwazihawe ntasano afitanye nazo kuko zashatswe baratandukanye burundu, ahagomba gushyirwa itegeko ni ugushishoza ku rukiko bakareba ugomba guhabwa izo modoka akanazibyaza umusaruro kuko n’iz’ubucuruzi”.

Imodoka zarangiritse.

Ngenzi arasaba kuzisubwa nkuko yazihiranye mbere.

Zakuwemo Moteri nkuko yabigaragarije urukiko.

Oliva ntiyigeze agaragaza ko izi modoka zangiritse , mu gihe Ngenzi yagaragaza ko yapfuye kubera yazigabiwe n’umushinjacyaha Nkurunziza Pascal.

Zimwe zakuwemo n”Andi mapiyesi.

