Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza Ngenzi Jean Bosco aregamo Ubushinjacyaha

Ngenzi Bosco mu rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yasabye ko imodoka za Coaster n’ubwo zangiritse zigakurwamo Moteri yazisubizwa akazikoresha zikabyazwa Umusaruro.

Umushinjacyaha Pascal Nkurunziza we yari yashyize ubujurire muri system,ariko mu iburana yabwiye urukiko ko ubujurire yari yashyize muri system aburetse nubwo nta mpamvu yigeze agaragaza urukiko mu iburana ryabaye uyu wa 28/10/2024.

Ngenzi urimo kurega ,arasaba ko iki kirego cye, cyazaburanishwa mu rukiko rwa Gasabo kuko nibo banategeko ko bikorwa.

Ngenzi, yasabye Urukiko ko Uwonkunda Oliva umugore bashakanye uri kuregera gatanya yava mu rubanza kuko ataregera indishyi,yarindira urubanza rw’ubucuruzi kuko niho ikirego kiri.

Ikirego cya Ngenzi Jean Bosco gisabo ko yahabwa umutungo we ugizwe n’imodoka za Coaster ebyiri zafatiriwe n’ubushinjacyaha aho bwafashe icyemezo cyo guha umugore we umutungo uri kugerera gatanya , yagaragaje ko ibyo bakoze binyuranyije n’amategeko kuko bari mu rubanza mbonezamubano , ntiyumva uburyo umushinjacyaha yaje kumwegurura Imodoka akamuha n’uburenganzira bwo kuzikoresha mu muhanda none zose zarapfuye banazikuramo Moteri zirandagaye mu muhanda. Iki gihombo cyose arimo kukiregera aho yifuza ko umushinjacyaha wakoze ibi ariwe wabiryozwa.

Umushinjacyaha Nkurunziza Pacal, yabwiye inteko iburanisha ko bikwiye kujya mu rukiko rw’ubucuruzi,kandi ubushinjacyaha bwagombaga kuregwa kuko bwatanze imodoka muburyo bwishe itegeko.

Imodoka agaragaza ko Ubushinjacyaha bwazeguriye Olive muburyo bunyuranye n’itegeko.

Aravuga ko Imodoka zirimo kwangirika.

Arimo kurega asaba ko zisubuzwa aho zavuye zigakorwa zigasubira mu kazi kuko arimo kubazwa imisoro yazo kandi zidakora.

Zakuwe Moteri yazo.

Iki gihombo arimo kuvuga ko cyabazwa umushinjacyaha wazeguriye umugore muburyo bunyuranyije n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *