Huye:Paruwasi ya Kiruhura hasorejwe icyikiro cya kabiri cy’urugendo rw’isanamitima
Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2024, kuri paruwasi ya Kiruhura habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’urugendo rw’Isanamitima.

Uyu muhango wayobowe na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare uri mu kiruhuko cy’Izabukuru. Witabiriwe kandi na Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga mukuru wa Episcopal Commission of Justice and Peace (CEJP Rwanda).

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange yavuze ko abagera kuri 619 aribo basoje urugendo rw’isanamitima muri iyi Paruwasi ya Kiruhura (Abasabye imbabazi bagera kuri 460 naho Abazitanze bagera kuri 159 batangiye muri Gicurasi 2024.

Uyu muyobozi yashoje ubutumwa agira ati:”Indangagaciro na kirazira bikomeze kubabera Isôoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda”.

