Kigali: RIB yafunze abantu 10 n’ibyitso byabo bakurikiranyweho kwigana inzoga za Likeri
RIB yafunze abantu 10 barimo batatu (3) bakurikiranyweho kwigana inzoga zo mu bwoko bwa likeri (Liquor) naho abandi barindwi (7) bakaba ibyitso kuko bababikiraga ibikoresho bifashishaga.

Ibyafatiriwe byose bifite agaciro kangana na 31,435,750frw.
Harimo abakurikiranweho kandi n’ibindi byaha birimo: kunyereza imisoro no kugerageza guha umugenzacyaha indonke (ruswa) ingana na 4,800,000frw kugira ngo atabakurikirana.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko n’iya Rusororo, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha.

RIB iributsa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’igihugu.

