Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu ryasinyanye Amasezerano y’Ubufatanye na Koperative ACOLEPO

Kuri uyu wa Kabiri , tariki 10/9/2014 Ihuriro ry’abakora Ibikomoka ku mpu mu Rwanda (KLC) basinyanye amasezerano y’Ubufatanye na Koperative ACOLEPO ikorera mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba.

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu ngeri zinyuranye hagamijwe guteza Imbere Ibikomoka ku mpu.

Amwe muri ayo masezerano hakubiyemo guteza imbere ibikomoka ku mpu, Gutanga Amahugurwa, Kwohereza abanyamuryango ba KLC mu rugendoshuri, n’andi masezerano agamije kongerera agaciro ibikomoka ku mpu.

Ubwo yasinywaga Aya masezerano Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda KAMAYIRESE Jean D’amour yavuze ko ari ingenzi kugirana ngo amasezerano na Koperative zitandukanye mu guteza imbere ibikomoka ku mpu
Yagize ati:”Twasinye Amasezerano na Koperative ACOLEPO ikorera mu karere ka Kayonza i Burasirazuba, aho tuzagirana Ubufatanye bugamije guteza imbere ibikomoka ku mpu”.

Yakomeje avuga ko basanzwe bagirana amasezerano na zakoperative zitandukanye, ikigamijwe ni ukuzamura uru rwego rw’abakora ibikomoka ku mpu, kandi ngirango nkuko mu bizi uruhu rwagiye ruta agaciro, ariko ubu turashima Leta kuba hari byinshi igiye gukora mu kongerera uruhu agaciro, ibi byose bizafasha Abanyarwnada barimo n’urubyiruko aho rugomba kuzabona akazi.

Muri rusange Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, ubu ririgukora ibishoboka byose ngo rizamure agaciro k’Uruhu, aho kubufatanya na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda hari kurebwa uko hakubakwa Uruganda rutunganya Impu, ndetse no koroshya ko Uruhu rujya hanze Hakuweho inzitizi ziriho ubu kuko bamwe bafite impu zabahezeho kubera kutajya kuzicuruza hanze y’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. ( EAC) .

Biyemeje ubufatanye.

Hari na bamwe mu bakozi ba KLC.

Ubufatanye.

Amasezerano yabereye imbere ya Noteri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *