NESA ntivuga rumwe n’Ababyeyi bavuga ko abana babo bashyizwe mu bigo batasabye
Ubwo yari live kuri Radio one, uyu wa 28/8/2024, Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy ’Igihugu gishinzwe lbizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (National Examination and School Inspection Authority). Dr Bahati Bernard yasubije bimwe mu bibazo byateje impagarara mu babyeyi aho benshi cyane abafite abana biga mu mashuri yigenga bavuga ko abana babo babohereje kwiga mu mashuri ya kure, abandi barimo kugaragaza ko abana batsinzwe amasomo ya Siyasi ariyo boherejwemo gukomeza amashuri mu kiciro kisumbuyeho.

Urugero rumwe rugaragaza amakosa yakozwe
Ibi byose , Dr Bahati yemeye ko byashoboka ko byabayeho biturutse kuri system bakoreraho bohereza Abana mu bigo by’Amashuri kuko icya mbere baheraho n’uko hashyirwa Abana mu bigo by’Amashuri bahereye ku bana biga bataha ,aho Beshi bashyirwa mu mashuri abegereye abo batuye mu turere n’imirenge.
Ati:”Niyo mpamvu uyu munsi abayobozi bashinzwe uburezi mu turere twose tw’u Rwanda, abakozi bacu ba NESA dufite Inama idasanzwe aho tugiye gukosora amakosa yose yagaragaye , rwose ibyo bavuga birumvikana batwihanganire n’abafite ibibazo byihariye badusange kuri NESA turabafasha”.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.
Aya manota yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, agaragaza ko mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%
Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abahungu batsinze ku kigero cya 95.8% mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.
Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri rusange Imibare n’Ubugenge ari amwe mu masomo abanyeshuri batatsinze ku kigero gishimishije.

