Mu murenge wa Kigali hatangijwe ukwezi kwahariwe imiyoborere no kwita ku buzima bw’umwana

Umurenge wa Kigali, hatangijwe ubukangurambaga ku kwezi kwahariwe Imiyoborere myiza n’imibereho myiza mu muryango, byahujwe n’icyumweru cyahariwe ku kwita ku buzima bw’Umwana n’Umubyeyi.

Gitifu Christopher aha ikaze abashyitsi.

Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Nyabugogo, uyu wa 16/5/2022 cyitabiriwe n’inzego zitandukanye , harimo RBC, ababyeyi ,abana, n’inzego z’umutekano ( Polisi).
Abana bahawe ibinini by’inzoka, bapimwa iburebure n’ibiro hagajwe kureba imikurire yabo.

Abana bari guhabwa ibinini by’inzoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christophe atanga ikaze ku bashyitsi , yavuze ko iki gikorwa kigamije gukangurira ababyeyi gukomeza kwita ku mikurire y’abana cyane barwanya igwingira ,ati:”Uyu n’umunsi mwiza aho tuba duhuje intego yo kwita kumikurire y’abana cyane twigisha ababyeyi kugaburira abana indyo y’uzuye mu rwego rwo kurwanya igwingira”.

Gitifu yakomeje avuga ko ibi byahujwe n’ukwezi ku miyoborere ishyira umuturage ku isonga, ati:”Umuturage ku isonga, niyo miyoborere myiza ,ntabwo twakubaka u Rwanda twifuza abana bagwigira, niyo mpamvu imiyoborere myiza ijyana n’imibereho myiza y’abaturage”.

Ababyeyi bitabiriye iyi gahunda baganiriye na HANGA NEWS bavuze ko bishyimye Kandi bashimira leta Yuko ibashakira ibyiza.

Bamwe mu bana bitabiriye iyi gahunda.
Ababyeyi bitabiriye uyu muhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *